Partager/Share/Sangiza

08/03/2020, Jean-Claude Mulindahabi

Kimwe n’abandi hirya no hino ku isi, abatuye i Paris no mu nkengero zayo basaga 200 bahuye kuwa gatandatu tariki 7 Werurwe 2020, mu misa, bibuka kandi basengera Kizito Mihigo watabarutse muri Gashyantare uyu mwaka. Muri iyi misa hatanzwe ubuhamya bw’abamuzi bagarutse ku mico myiza ye, kwitangira no kwigisha urukundo amahoro, kubana neza n’ubwiyunge nyabwo. Hongeye gushimangirwa ukuntu Kizito Mihigo yubaha Imana kandi yayikoreye, ayihimbaza mu ndirimbo ku buryo byakoze ku mutima birenga imipaka y’igihugu birenga n’imipaka y’amadini n’amoko.

Kizito Mihigo yatabarutse afite imyaka 38 gusa. Abitegereje neza ibyo yakoze basobanura ko ari indashyikirwa. Ku mpera muraza kumva uko Albert Bizindoli umwe mu bari muri iyi misa abisobanura, ashimangira ko nubwo Kizito Mihigo, nk’intumwa yatabarutse, ariko ko ubutumwa bwe bukizenguruka mu banyarwanda no mu batuye isi yose.

Muri iyi minsi yateguwe hibukwa kandi hazirikanwa Kizito, humvwa ijambo ry’Imana haturwa igitambo cy’ukarisitiya, alitari ikikijwe n’abasaserdoti bane, Padiri watanze inyigisho ati : « twerekeze umutima ku Mana, ibyo gufata amashusho na za vidéos tubyibyiyibagize. » Padiri yatanze inyigisho yakoze abantu ku mutima, agaruka no ku bupfura bwaranze Kizito Mihigo. Uyu musaseridoti yanongeyeho ati : « u Rwanda rwagize abahanzi bakunda kandi bamamaza urukundo rw’Imana, ariko hari abo Imana yahayeho igihugu nk’umugisha .» Ati « nyuma ya Cyprien Rugamba, Imana yahaye u Rwanda umusore w’agatangaza Kizito Mihigo. Yayibereye umuhamya ku buryo buhebuje. None Imana yaramwishubije. Tubabajwe n’uko tutakiri kumwe kuko twamukundaga kandi na we yaradukundaga twese. Ariko dushimishijwe n’ibyiza yakoze, n’ubwitange bwamuranze, dushimishijwe no kubona Imana yari yaraduhaye umuntu nka Kizito Mihigo. »

Misa ihumuje naganiriye n’umwe mu bazi neza Kizito Mihigo, kuva akiri muto. Amuzi aza iwabo, amuzi amaze guca akenge, ni Albert Bizindoli. Kuri uriya munsi yari yateguye ijambo rimuvuye ku mutima, ararivuga mu rurimi rw’igifaransa. Muri make, aragira ati : «  Kizito Mihigo yabayeho ubuzima bwe bwose atanga ubutumwa ko twese turi abana b’Imana, ko kubana kwawe gufitanye isano no kubaho kwa mugenzi wawe, ko kumererwa neza kwawe gufitanye isano no kumererwa neza kwa mugenzi wawe. Ati : « ibikangaranya ab’iyi si, ntibyamubujije kumvira Imana no gutanga ubutumwa bwayo, ubuhangange bw’ab’iyi si butandukanya abazima n’abapfuye ntibwamubujije guharanira ko umuntu ari nk’undi. » Albert Bizindoli ati : « mu gihe hari abagiye biheba bagata icyizere, Kizito Miziho Kizito Mihigo yakoze iyo bwabaga ngo abagarurire ayo mizero yo kubaho. Ati : « Kizito Mihigo yaratabarutse, ariko ubutumwa bwe buzahoraho iteka ryose. »  Ati : « Kizito Mihigo ntakeneye ko tumuvuga ibigwi ahubwo yashimishwa n’uko turangwa n’imico y’abana b’Imana. » Ati : « Kizito yari inuma y’amahoro, y’urukundo, y’amizero, yo kwiyoroshye, yari inuma y’ineza mu bantu. » Albert Bizindoli ati : « ni byo koko, ahantu hamubereye nyuma yo gutabaruka ni mu bahire b’Imana. »