Partager/Share/Sangiza

28/04/2019, Ubwanditsi

Ibihugu birimo, Kanada, Australiya, Ubwongereza, Ubudage, Ubufaransa, Ububiligi, ubuholandi, Suède, birasaba abantu kwirinda kujya mu bice bimwe na bimwe by’u Rwanda, bisobanura ko umutekano utizewe. Ibi bihugu bihera ku mwuka umaze igihe utifashe neza ahagati y’u Rwanda na Uganda, bigasaba abenegihugu byabo kutisukira parike y’ibirunga, no kwirinda kujya hafi y’ishyamba rya nyungwe, kubera imirwano iheruka kuberamo hagati y’ingabo zivuga ko ari iza FLN zahanganye n’iz’igihugu. Cyakora abategetsi b’u Rwanda barimo Minisitiri w’ububanyi n’amahanga n’ubutwererane Dr Richard Sezibera baremeza ko ngo nta kibazo cy’umutekano gihari; ibyo bikanashimangirwa n’umunyamabanga wa Leta muri iyo Minisiteri Amb Olivier Nduhungirehe, wabisobanuye kuri micro ya mugenzi wacu Jean-Claude Mulindahabi, wanabajije abandi banyapolitiki batavugarumwe n’abari ku butegetsi.

Abatumirwa:

-Amb Olivier Nduhungirehe, Umunyamabanga wa Leta muri MINAFFET

-Gallican Gasana, Umunyamabanga mukuru mu ishyaka « Amahoro People’s Congress

-Victor Safali wo mu ishyaka « PS Imberakuri »

Ikiganiro: