Ibintu 10 by’ingenzi Perezida Habyalimana yasabye abanyarwanda bose nyuma y’isinywa ry’amasezerano y’amahoro y’Arusha
02/04/2018, Ubwanditsi
Amasezerano y’amahoro y’Arusha hagati ya Leta y’u Rwanda na FPR Inkotanyi, yasinywe tariki ya 04 Kanama 1993. Ayo masezerano yari akubiyemo igabana ry’ubutegetsi hagati y’abari k’ubutegetsi n’abataravugaga rumwe na bo by’umwihariko FPR Inkotanyi. Yari anakubiyemo, iyinjizwa ry’ingabo za FPR mu gisirikare na « gendarmerie », n’ibindi. Ayo masezerano yateganyaga ubutegetsi bw’inzibancyuho bwari kumara amezi 22. Nyuma y’iyo nzibacyuho hari hateganyijwe amatora ya Perezida wa Repubulika n’abadepite. Abantu banyuranye bemeza ko ibyari bikubiye muri ayo masezerano byashoboraga kugeza u Rwanda mu nzira yo gukemura ibibazo.
Dore ibintu 10 by’ingenzi bikubiye mu ijambo musanga munsi hano, Perezida Yuvenali Habyalimana yavuze nyuma y’isinywa ryayo masezerano:
1.Yasabye abanyarwanda, by’umwihariko abategetsi kurangwa n’ubwitonzi kubera ibihe igihugu cyari kirimo
2.Ko buri wese yakwirinda icyabangamira ishyirwa mu bikorwa ry’ayo masezerano, no kudatsimbarara ku bitekerezo
3. Yasabye inzego z’ubutegetsi zibishinzwe ndetse n’itangazamakuru gusobanurira abanyarwarwana ibikubiye muri ayo masezerano
4. Yavuze ko abari barahunze bisanga mu rwababyaye, bityo avuga ko abazatahuka bazakirwa uko bikwiye
5.Yavuze ko ayo masezerano ari ayo guhuza abanyarwanda aho bari hose
6.Yavuze ko uwazashaka kubangamira ayo masezerano akwiye kwamaganwa.
7.Yavuze ko aya masezerano agiye kuba urutindo n’inzira izafasha abanyarwanda kubana neza
8.Yasobanuye ko kubana mu mahoro n’ubwumvikane bizatuma abenegihugu bose bashakira hamwe icyateza imbere kurushaho igihugu cyabo
9. Yasabye ingabo z’igihugu kurangwa n’imyitwarire myiza (discipline), ndetse azishimira ubwitange zagaragaje kugeza n’aho zitazuyaza gutanga n’ubuzima bwazo kubera kurengera ubusugire bw’igihugu.
10.Yasabye Imana ngo ishoboze koko abanyarwanda binjire mu nzira yo kunga ubumwe ku buryo buhamye, kuko bose ari abana b’u Rwanda
Ijambo rya Perezida Habyalimana nyuma yo gusinya amasezerano na FPR:
Laisser un commentaire
Vous devez être connecté·e pour rédiger un commentaire.