Ibintu 5 byerekana uburyo abategetsi barenze ku mategeko bata muri yombi abo kwa Rwigara
Tariki 03/09/2017, Jean-Claude Mulindahabi
Dore impamvu zisobanurwa n’abazi iby’amategeko , Mugisha na Ntaganzwa uko batangarije Noble Marara kuri Radiyo Inyenyeri.
Impamvu ya mbere: Gufungira abantu ahantu hatazwi.
Impamvu ya kabiri: Kudaha uburenganzira abatawe muri yombi kuvugana bidatinze n’avoka wabo (umwunganizi mu mategeko)
Impamvu ya gatatu: Gukubita cyangwa gukorera iyicarubozo (torture phyisique ou morale) abo utaye muri yombi.
Impamvu ya kane: Gushyira aba GP (gardes présidentiels), abashinzwe kurinda Perezida Kagamé, mu gikorwa cyo gukurikirana abo mu muryango wa Rwigara.
Impamvu ya gatanu: Gukoresha inzego z’ubucamanza na polisi hagahimbwa ibinyoma n’amayeri yo gushinja ibyaha abatavugarumwe n’abategetsi b’ubu. Ibi byose byiyongeraho gushushubikanya abanyamakuru no kubeshya abanyarwanda ko batigeze bafunga bariya bantu mu gihe nta muntu uzi aho baherereye. Ibi ni ikinyoma no kwivuguruza kuko ntiwavuga ko uri guha umuntu « interrogatoire »; ugahita wongeraho ko utazi aho ari
Laisser un commentaire
Vous devez être connecté·e pour rédiger un commentaire.