Partager/Share/Sangiza

Tariki 07/09/2017, Jean-Claude Mulindahabi

Jenerali BEM Emmanuel Habyarimana yabaye minisistiri w’ingabo ku butegetsi bwa FPR, icyo gihe yari abusimbuyeho Jenerali Paul Kagame wari umaze kuba perezida. Mbere y’aho, yari umunyamabanga wa Leta muri iyo minisiteri, aho yari yaranabaye umunyamabanga mukuru wayo.

Mbere y’uko FPR ifata ubutegetsi, yari umwe mu basirikare bakuru bayoboye ingabo mu birindiro mu gice cy’Umutara. Afite impamyabushobozi yo mu rwego rwo hejuru yo mu ishuri rikuru rya gisirikare ryo mu Bubiligi, aho yavanye urwego rw’ikirenga rwo kuyobora ibya gisirikare kugeza ku ntera ya « Etat Major », icyo mu gifaransa bita « Brevet d’État Major » (BEM). Mbere y’aho yari yarize mu ishuri rkuru rya gisirikare i Kigali, ESM (Ecole supérieure militaire). Afite kandi impamyabushobozi y’ikirenga (Doctorat) yakoreye i Lyon mu Bufaransa mu bijyanye n’umutekano mpuzamahanga n’ingabo z’igihugu.Yanaminuje kandi mu ishuri ryo mu Busuwisi mu bijyanye na politiki, ubukungu n’imibereho y’abantu.

Jenerali BEM Emmanuel Habyarimana ni perezida w’ishyaka CNR Intwari