Partager/Share/Sangiza

28/02/2020, Jean-Claude Mulindahabi

⚠️Affaire BenRutabana:  amayobera, n’inzira zishakishirizwamo (l’énigme et les pistes)

Ben Rutabana

Mu makuru ya VOA, inkuru isobanura uko ejo tariki ya 27/02/2020, byari byifashe mu rukiko rukuru rwa Uganda.

Mu bitangazwa n’avocat uhagarariye Ben Rutabana imbere y’amategeko Me Dr David Mushabe harimo aho asobanura ko:

1.BenRutabana yafatiwe i Kampala n’abari bambaye gisivili, ngo bamubwira ko bashinzwe umutekano. 

2.Umunyamakuru wa VOA amubajije niba we ubwe yemera ko ku munsi wa none Rutabana afungiye aho muri Uganda, Me Mushabe agira ati: «that is my beleave » (il en est convaincu), asubiza ko atekereza ko ari ho afungiwe. 

3.Me Dr David Mushabe asobanura ko inzego z’umutekano za Uganda zikwiye kugaragaza Ben Rutabana, mu gihe nyuma yo guteza cachet yo kwinjira,  izo nzego zitabasha kwerekana ko Rutabana yateje cachet yo gusohoka Uganda. 

4.Muri iyi nkuru ya VOA bivugwa ko mu rukiko hatangajwe ko zimwe mu nzego z’umutekano hari izavuze ko zitazi Ben Rutabana. Ariko hari inzego zitaragira icyo zitangaza.

5.Umucamanza Esta Nambayo mu rukiko rukuru rwa Uganda yasabye ko inzego zashushe n’izihakana, zihawe iminsi irindwi yo kwisobanura kurushaho. Yasabye izitaragira icyo zivuga, ko zizatanga ibisobanuro bitomoye mu gihe cy’icyumweru kimwe. Imirimo y’urukiko kuri iyi dosiye izasubukurwa kuwa kane tariki ya 05/03/2020.

Hagati aho, hari ibyagiye bivugwa ko Ben Rutabana ngo yaba ari mu maboko y’ubutegetsi bwa Kigali! Bibaye ari byo koko, na ho haba harimo andi mayobera atarasobanuka neza. 

Amezi asaga 5 arashize, ntawuzi neza (ntawubasha gusobanura ku buryo budashidikanywaho aho Ben Rutabana ari).

Ben Rutabana yagiye Uganda muri Nzeli 2019, nyuma y’igihe gito umuryango we utangaza ko wamubuze kugeza ubu.

Haba ku bemeza ko ari Uganda, haba n’abemeza ko ari mu Rwanda, haba n’amubazwa nk’abashinzwe umutekano, haracyategerejwe ibimenyetso ndashidikanywaho (des preuves irréfutables).