Partager/Share/Sangiza

18/10/2018, Jean-Claude Mulindahabi

Ku itariki ya 08 Ukwakira, Urwego rushinzwe amagereza mu Rwanda rwavuze ko Boniface Twagirimana yatorotse gereza. Nyamara, Ishyaka FDU Inkingi abareye Visi-Perezida, ryagize amakenga ndetse rigira n’impungenge nyinshi, ngo kuko Twagirimana ntiyari umuntu wifuza guhunga ngo avae mu gihugu cye. Boniface Twagirimana yari amaze iminsi mike yimuriwe muri gereza ya Mpanga, bakaba bari bamuvanye muri gereza ya Mageragere. Muri FDU batubwiye ko hari bamwe mu mfungwa babonye imodoka yatwaye Twagirimana. Justin Bahunga Visi-Perezida wa 2 wa FDU Inkingi yabidutangarije mu kiganiro twagiranye kuwa kabiri tariki ya 16/10/2018: