Partager/Share/Sangiza

Tariki ya 14/07/2017, Jean-Claude Mulindahabi

Tariki ya 14 Nyakanga 2017 na yo yinjiye mu mateka y’u Rwanda. Ni bwo umwari Diane Shima Rwigara yashinze urugaga yise People Salvation Movement (Mouvement pour le Salut du Peuple), Urugaga rw’Agakiza ka Rubanda. Iyo tariki ni yo abemerewe kwiyamamariza umwanya wa Perezida wa Repubulika batangiriyeho kwiyamamaza, ariko we akaba yarimwe ubwo burenganzira kandi avuga ko ibyasabwaga byose yari yabitanze.

Kuri iyo tariki yavuze ko Komisiyo y’amatora mu Rwanda idafite ububasha bwo gukoresha amatora mu mucyo no mu bwisanzure. Diane Rwigara yasobanuye ko ashinze urwo rugaga agamije gusobanurira abanyarwanda bataramenya imvo n’imvano y’ibibazo by’ingutu biri mu gihugu, ndetse agamije no kwerekana uko abanyarwanda babyivanamo.

Diane Rwigara ntatinya kuvuga ko ishyaka FPR riri ku butegetsi ari ryo nyirabayazana w’ibibazo byinshi biri mu Rwanda. Ku buryo burambuye mwabyumva muri iki kiganiro.