Partager/Share/Sangiza

Le 27/02/2019, Deo Kabano

Amasomo y’abanenga ubutegetsi amaze gucengera ibukuru

Paul Kagame, Perezida w’u Rwanda kuva mu w’2000

Kuzasobanukirwa niba ibyo Perezida Kagame avuga abyemera koko, cyangwa se niba abivuga muri ya filosofi y’igipindi azi cyane kurusha benshi muri iyi si, ni ibintu bigoye. Ejobundi hashize,mu kiganiro yahaye abayobozi bo mu ntara y’amajyepfo, yigaragarije we ubwe ku manywa y’ihangu ko ibyo amashyaka atavuga rumwe na leta ye, ndetse n’indi miryango itabogamiye kuri Leta amunenga ari ukuri kwambaye ubusa. Yatangiye anenga cyane abari mu cyumba cy’inama ko amafaranga babaha buri mwaka agamije kuzamura intara y’amajyepfo angana na miliyari 120 nta kintu abona yabamariye kuko bakiri aho bari bari mu myaka myinshi ishize, akaba yaribajije niba ayo mafaranga agera kubagenerwabikorwa cyangwa se atakarira mu nzira. Yakomeje abababaza niba bakeneye ko hari undi uzaza kubabwira ko bikoreye umutwaro kandi bakwiye kuwitura. Yababwiye ko aho bipfira ari uko bakora imishinga bibwira ko bazazamuka bonyine, bagasiga abandi inyuma, kandi abo aribo bazakuramo ubushobozi bubazamura. Ati: « kubaka igihugu si ukubaka ibizu gusa, ahubwo ni ukubaka abantu » ( ibi mbibutse ko Umwari Diane Rwigara nawe yigeze kubivuga).

Perezida Kagame akaba yakomeje ababwira ati: « mwibwira ko hari uzaza kubunvisha uko ubukene buryana, uko imirire mibi itera kugwingira », n’ibindi byinshi. Ibi rero byanyibukije ko hashize imyaka myinshi abantu b’ingeri zitandukanye bamubwira ko ubutegetsi bwe bwirengagiza abaturage, ko inzara ibatema amara, ko ntacyo bafite binjiza mu mufuka, ko ireme ry’uburezi ryazambye, (aha akaba yemeye ko ubu u Rwanda ruza imbere uturutse inyuma ku isi mubijyanye n’ireme ry’uburezi) nyamara igisubizo cyabaye  gufunga abo bose bagerageza kuvuga, kubica cyangwa se kubatorongeza. None we ubwe yiyemereye imbere y’abo ayobora ko koko ibyo bibazo bihari, ariko nkuko bisanzwe ibibazo abibona ku bandi, we ni umwere musa. Tugarutse nko ku kibazo cy’abacuruzi bo mu karere ka huye bazahajwe na gahunda zitatekerejwe ho zo guhindura isura y’ako karere , bikaba byarateje igihombo gikomeye benshi muri bo, muri iyi nama biyemereye ko bitari byatekerejweho neza, ariko se igihombo giterwa n’amakosa y’abayobozi Perezida Kagame yishyiriraho kigomba kubazwa nde?  Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Prof Shyaka Anastase yemereye imbere ya Perezida ko amafaranga yagombaga gufasha abaturage kuva mu bukene  ya VUP, abantu bagiye bifatiramo, none ubukene bukaba bwariyongeye? Nyamara muri raporo batanga mu Banki y’isi, bagaragaza ko ubukene bwagabanutse. Aha Perezida Kagame akaba yemeye ko abaturage barengana ko ikibazo kiri kubayobozi.

Imyaka ibaye 25 mwene izi mvugo zo kwinenga mu ruhame zivugwa ariko ntihagire igikosoka. Iyi mikorere rero niyo yikoreza imitwaro itandukanye abaturage.

Umutwaro bakwiye kwitura rero ni ubwo buyobozi bubapyinagaza, kandi bwagaragaje ko butazikosora. Perezida Kagame yavuze ukuri, uwo mutwaro nta wundi uzawubatura uretse bo ubwabo. Navuga nti iritavuze umwe…bati ni ayanjye..