Partager/Share/Sangiza

02/04/2020, Ubwanditsi

Muri ibi bihe isi yose ihangayikishijwe n’icyorezo cya virus ya korona (coronavirus), covid19, abanyarwanda na bo bakaba bahanze amaso abayobozi babo ku ngamba nyazo zo guhangana na cyo, haraye habaye inama idasanzwe y’abaminisitiri ikaba yayobowe na Perezida Paul Kagame nk’uko bigaragara ku rubuga rwa Twitter ya Perezidanse ya Repubulika.

Iyo nama yabaye hifashishijwe uburyo bw’ikoranabuhanga bwa « vidéoconférence », ni ukuvuga ko bamwe mu bagize guverinoma batari mu cyumba cy’iyo nama bashoboraga kuba barebana n’abandi kandi bakaba babasha kuvugana hifashishijwe insakazamajwi n’insakazamashusho. Iyi nama ibaye mu gihe hari hashize iminsi, bamwe mu batavugarumwe n’ubutegetsi bwa Kagame bibaza impamvu umukuru w’igihugu atagaragara ngo agire ibintu bifatika atangariza abanyarwanda muri ibi bihe bitoroshye, aho benshi batakibasha gukora imirimo yari ibatunze bitewe n’uko byabaye ngombwa ko abantu basabwa kuguma mu rugo kugira ngo icyorezo kidasakara hirya no hino mu bantu.

Ku itariki ya 27 Werurwe 2020, Paul Kagame yafashe ijambo kuri Radiyo na Televiyo by’igihugu ariko abamukurikiye basigaye batanyuzwe n’ibyo yatangaje kuko nta ngamba nyazo babonyemo.

Iyo nama yabaye ejo yafashe ibyemezo bikurikira:

I. Mu rwego rwo gukomeza ingamba zo gukumira icyorezo cya COVID-19 (lockdown), Inama y’Abaminisitiri yongereye igihe cyo gukurikiza izo ngamba ho iminsi cumi n’itanu (15) ku gihe cyari giteganyijwe. Ni ukuvuga ko zizageza ku cyumweru tariki ya 19 Mata 2020, saa tanu n’iminota 59 z’ijoro (23:59):

a. Kuva mu ngo no gusurana bitari ngombwa birabujijwe, keretse serivisi zihutirwa nko kujya kwivuza, guhaha ibiribwa, kujya kuri banki cyangwa abakozi bagiye gutanga izo serivisi.

b. Ibikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi bizakomeza mu rwego rwo gukomeza gutunganya neza igihembwe cy’ihinga B (season B). Ibyo bikazakorwa hubahirizwa ingamba za Minisiteri y’Ubuzima mu gukumira icyo Cyorezo.

c. Insengero zizakomeza gufunga.

d. Amashuri y’ibyiciro byose (yaba aya Leta n’ayigenga) azakomeza gufunga. Inama y’Abaminisitiri yasabye ko abanyeshuri bashyirirwaho uburyo bwo gukomeza kwihugura hifashishijwe ikoranabuhanga.

e. Abakozi bose (aba Leta n’abikorera) bazakomeza gukorera mu ngo zabo bifashishije ikoranabuhanga, kereka abatanga serivisi zikenewe cyane zibasaba kujya aho basanzwe bakorera.

f. Imipaka izakomeza gufungwa, kereka ubwikorezi bw’ibicuruzwa (cargo trucks). Abanyarwanda batahuka mu gihugu bemerewe gutaha, ariko bagahita bashyirwa mu kato (isolation) k’iminsi 14 ahantu habugenewe.

g. Ingendo hagati y’imijyi n’uturere tw’igihugu zizakomeza guhagarara, kereka ku mpamvu za serivisi z’ubuzima cyangwa izindi serivisi z’ingenzi. Ubwikorezi bw’ibiribwa n’ibikenerwa by’ibanze buzakomeza.

h. Amasoko n’amaduka y’ubucuruzi bizakomeza gufunga, kereka ahacururizwa ibiribwa, imiti (za farumasi), ibikoresho by’isuku, ibikomoka kuri peteroli n’ibindi bikoresho by’ibanze.

i. Moto ntizemerewe gutwara abagenzi, ariko zishobora gutwara ibintu by’ibanze mu kubigeza ku bandi.

j. Utubari (bars) twose tuzakomeza gufunga.

k. Resitora na café zizajya zitanga gusa serivisi zo kugeza ku bantu ibyo bakeneye batahana (take away).

l. Abantu barakangurirwa gukoresha ikoranabuhanga igihe cyose bishoboka haba mu kwishyurana no gukoresha serivisi za banki.

II. Inama y’Abaminisitiri yemeje kandi ingamba zigamije kugabanya izahara ry’ubukungu rishobora guterwa n’Icyorezo cya COVID-19; no gukomeza gufasha Abanyarwanda babuze amikoro kubera ingaruka z’icyo Cyorezo.

III. Mu bindi

a. Minisiteri y’Ikoranabuhanga na Inovasiyo yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri porogaramu z’ikoranabuhanga zitandukanye mu kurwanya Icyorezo cya COVID-19. Yanamenyesheje kandi izindi porogaramu z’ikoranabuhanga zigenewe gufasha abanyeshuri bari mu rugo gukomeza kwihugura, ibifatanyije na Minisiteri y’Uburezi.

b. Minisiteri y’Ubutabera yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri uko kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 26 bizakorwa hubahirizwa ingamba zo kwirinda icyorezo cya COVID-19.