Partager/Share/Sangiza

18/12/2017, Clara Simbi

Inama y’urubyiruko (ahanini abaruhagarariye bavuye mu turere twose tw’igihugu), yateranye ku cyumweru tariki ya 17 Ukuboza 2017, mu murwa mukuru w’u Rwanda, Kigali. Umushyitsi mukuru yari Paul Kagame, Perezida wa Repubulika.Iri koraniro ryabereye kuri Stade nto y’i Remera. Nk’uko bigaragarira mu ijambo ryagiye rivugwa muri iyi nama, abagize urwo rubyiruko, bose bahamagarwa mu izina intore. Intore ni rubyuruko rwa FPR Inkotanyi, ishyaka riri ku butegetsi riyobowe na P.Kagame akab ari na we Perezida wa FPR Inkotanyi, nyuma yo kongera gutorerwa uwo mwanya kuwa gatandatu tariki ya 16 Ukuboza 2017.

Muri iyi nama, hari hatumiwe n’abavuye hirya no hino ku isi. Uretse n’abanyarwanda, iri koraniro ryatumiwemo n’abanyamahanga bavuye mu bihugu bitandukanye byo muri Afurika. Ni ku nshuro ya gatandatu ikoraniro ry’urubyiruko nk’iri ribayeho.P.Kagame yasabye urubyiruko kurushaho kwitabira umurimo no kwiyumvisha ko ntawuzabateza imbere mu gihe bo ubwabo batabanje gufata iya mbere. P.Kagame yabwiye urubyiruko ko bikwiye kwemera kunengwa kuko ari byo bituma abantu bakosora ibitagenda neza. Nyamara, akivuga ayo magambo, yabaye nk’uwivuguruza, asobanura ko atiyumvisha ukuntu abanyamahanga bamunenga banamubwira ibyo akwiye guhindura. Mushobora kumva bimwe mu by’ingenzi byahavugiwe: