Partager/Share/Sangiza

02/06/2019, Ubwanditsi

C.Nkurunziza yari mu batavugarumwe n’ubutegetsi bwa P.Kagame yigeze kurinda

Camir Nkurunziza wahoze mu barindaga Jenerali Paul Kagame, yiciwe i Cap Town, muri Afurika y’Epfo arashwe nyuma yo gushimutwa nk’uko amakuru ya mbere ya polisi muri icyo gihugu abisobanura. Nkurunziza yari yarahungiye muri iki gihugu, akaba yarakoraga akazi ko gutwara taxi.

Hari kuwa kane tariki ya 30 Gicurasi 2019 ubwo yashimutwaga n’abamushyize inyuma mu modoka ye, ariko bigeze aho atangira kugundagurana na bo nubwo bari bafite intwaro, imodoka ye barimo yatangiye kugenda igonga izindi, bityo polisi imenya ko hari ikibazo cy’ishimutwa, mu gihe polisi yageragezaga gukumira irasa iyo modoka nibwo Camir n’uwo bari bicaranye inyuma basanzwe muri iyo modoka bapfuye. Polisi y’Afurika y’Epfo iracyari mu iperereza.

Noble Marara azi Nkurunziza kuva kera. Dore icyo yatangirije kuri micro ya mugenzi wacu Jean-Claude Mulindahabi wavuganye na we nyuma y’iyicwa rya Camir Nkurunziza.