Partager/Share/Sangiza

06/04/2019, Jean-Claude Mulindahabi

Mu gihe kuri iki cyumweru tariki ya 7 Mata 2019 ari umunsi Umuryango w’abibumbye (ONU) wagennye nk’umunsi mpuzamahanga wo kuzirikana kuri jenoside yakorewe abatutsi, ejo kuwa gatanu, Emmanuel Macron yakiriye abahagarariye ishyirahamwe Ibuka mu Bufaransa. Mu kiganiro twagiranye na Marcel Kabanda, Perezida wa Ibuka mu Bufaransa twamubajije ibyo bavuganye ndetse n’uko bateguye igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 25.