Partager/Share/Sangiza

18/12/2018, Jean-Claude Mulindahabi

Muri iyi minsi haravugwa impapuro zasohotse mu rwego rwo guta muri yombi abakekwa kuba baragize uruhare mu rupfu rwa Perezida Melchior Ndadaye wari umaze igihe gito atorewe kuyobora igihugu mu w’1993. Mu basabirwa gufatwa harimo na Petero Buyoya wahoze ari Perezida w’u Burundi. Buyoya akimara kumva ko izo mpapuro zasohotse, yazamaganiye kure, avuga ko ababigizemo uruhare bakurikiranywe mbere, ndetse yongeraho ko amasezerano y’amahoro y’Arusha yahuje abarundi mu w’2000, ko yakemuye n’icyo kibazo. Kuri we, asanga atari akwiriye gukurikiranwa. Buyoya avuga ko icyo gikorwa cyo kumukurikirana we na bagenzi be, ngo gishobora gukurura ibindi bibazo bishingiye ku moko mu Burundi. Ese koko Petero Buyoya yari akwiye, cyangwa ntiyari akwiye gutabwa muri yombi? Abantu banyuranye batanze ibitekerezo hirya no hino. Munsi hano, mushobora no kumva icyo Général BEM Emmanuel Habyalimana abivugaho, kuko nubwo atari umurundi, akaba ari umunyarwanda, ariko kuva mu myaka irenga 40, yakurikiraniye hafi iby’iki kibazo cy’abaturanyi b’u Rwanda.