Partager/Share/Sangiza

03/08/2020, Ubwanditsi

Ku itariki ya 27 Nyaka,ga 2020, Kaminuza y’u Rwanda yandikiye umwe mu barimu bayo, Aimable Karasira Uzaramba, imusaba kwisobanura. Mu byo yamusabye gutangaho ibisobanuro harimo ibirebana n’ibitekerezo atanga mu biganiro akorera hirya no hino, cyane cyane ibyo kuri chaîne ye YouTube. Uyu mukoresha we yanamusabye kwisobanura aho yanenze ko ubutegetsi bw’u Rwanda butubahiriza umunsi mukuru w’Ubwigenge. Mu bindi yamusabye kwisobanuraho harimo kuba atarakomeje amashuri ye mu cyiciro cya Doctorat. Mugenzi wacu Jean-Claude Mulindahabi yaganiriye n’impuguke mu matageko isobanura uko ibona icyo kibazo.

Maître Joseph Cikuru Mwanamayi, ni avocat mu rugaga rw’abavoka i Buruseli mu Bubiligi, akaba yaranabaye mu rugaga rw’abavoka mu Rwanda.