Partager/Share/Sangiza

19/07/2020, Jean-Claude Mulindahabi

Uwahoze ari Minisitiri w’intebe mu Rwanda Dr Pierre Damien Habumuremyi yaraye agejejwe imnere y’urukiko nyuma y’ibyumweru bibiri yari amaze afunzwe, ubushinjacyaha bumurega ibyaha bibiri icyo gukoresha sheki zitizigamiye n’icyaha cy’ubuhemu we akabikana byose. Izi sheki ashinjwa ngo zakoreshejwe hagamije kwishyura abo Kaminuza ye Christian University of Rwanda ibereyemo imyenda, we n’abamwunganira biregura basobanura ko sheki zari zatanzwe atarizo guhita zishyurwa ko ahubwo igihe cyari giteganyijwe cyo kuzishyura cyaje kubangamirwa n’ibihe bya Gumamurugo yahagaritse ubuzima n’ibikorwa hafi ya byose bitewe n’icyoresro cya vIris ya Corona Civid-19. Dr Habumuremyi arasaba kurekurwa akaburana ari hanze anashingiye ku burwayi bw’umutima ndetse n’uburwayi bw’amaso harimo iryabazwe n’irindi ritahiwe. Ku itariki ya 21 ni bwo urukiko ruzamumenyesha icyemezo ku ifungurwa cg gukomeza gufungwa by’agateganyo.

Hagati aho Visi-perezida w’ishyaka Ishema ry’u Rwanda ritavuga rumwe n’abari ku butegetsi bw’i Kigali Chaste Gahunde aratangaza ko akaga Dr Habumuremyi arimo, ari imwe mu ngaruka z’uko ubutegetsi bwa FPR butitaye ku bibazo byakuruwe na Covid-19 aho benshi mu banyarwanda bafite ibibazo bikomeye by’ubukungu n’amikoro kuko byinshi mu bikorwa byahagaze bikomwe mu nkokora n’icyo cyorezo, mu mwanya tuganira yabanje kutubwira ko inkunga ubutegetsi bwahawe  mu guhangana n’ingaruka za covid 19 itakoreshejwe neza abishingira kuki ?