Partager/Share/Sangiza

04/05/2018, Jean-Claude Mulindahabi

Mu gihe muri uku kwezi kwa Gicurasi, hateganyijwe amatora yo kwemeza cyangwa guhakana ko Itegekonshinga ryahindurwa hagamijwe kongerera umubare wa manda zo kwiyamamaza Pierre Nkurunziza, mu Burundi hafashwe icyemezo cyo gufunga muri FM radiyo VOA na radiyo BBC. Ubutegetsi bw’iki gihugu bwasabye ikigo cy’igihugu gifite mu nshingano itangazamakuru CNC, gufunga ayo maradiyo. Ni ibintu byamaganywe n’ishyirahamwe rirengera uburenganzira bw’itangazamakuru, Reporters Sans Frontières, ndetse n’igihugu cy’u Bwongereza. Ese gufunga aya maradiyo mpuzamahanga bifitanye isano n’amatora ari hafi? Hari abasanga bifitanye isano kuko yombi arazizwa gukora ibiganiro bitashimishije abategetsi ku myiteguro y’amatora n’uburyo abantu bazatora. Abo bategetsi bavuga ko ngo ibyo biganiro bishobora guteza kurebana nabi kw’abatuarage. Iki gikorwa kibaye mu gihe ku itriki ya 03 Gicurusi, ari bwo hizihizwa umunsi mpuzamahanga w’ubwisanzure bw’itangazamakuru. Ku rutonde rwasohotse muri uku kwezi, u Burundi buri ku mwanya wa 159. Ni ikimenyetso ubwo bwisanzure budahagaze neza mu Burundi.

Inkuru ya VOA (Radiyo Ijwi ry’Amerika: