Partager/Share/Sangiza

02/03/2019, Ubwanditsi

Mu kinyamakuru « New Vision » cyo mu Bugande cyatangaje ko kuva kuwa gatatu tariki ya 27 Gashyantare 2019, amakamyo yuzuye ibicuruzwa yavaga Uganda ageze ku mupaka wa Gatuna asanga wafunzwe ku ruhande rw’u Rwanda. Bukeye bwaho tariki ya 28 Gashyantare 2019 Rwanda Revenue Authority (Ikigo cy’igihugu cy’imisoro n’amahoro) cyasohoye amatangazo avuga ko umupaka wa Gatuna wari ufunze bitewe n’ubwubatsi. Ayo matangazo agakomeza avuga ko hashobora gukoreshwa umupaka wa Kagitumba.

Mu kiganiro musanga munsi hano, umuvugizi w’Ihuriro nyarwanda RNC, Jean-Paul Turayishimye, na Ali Abdulkarim ushinzwe Itangzamakuru n’itumanaho basobanura ko ibivugwa na RRA bidahuye n’impamvu nyakuri zatumye uriya mupaka ufungwa. Barasobanura uko bo babibona: