Partager/Share/Sangiza

25/10/2020, Ubwanditsi

Ubuhamya bw’impunzi z’abanyarwanda zahungiye muri Kongo yahoze yitwa Zaïre bwerekana akaga zahagiriye kuva zikihagera kugeza na n’ubu nyuma y’imyaka 26! Mu buhamya musanga munsi hano Capitaine Janvier Munyambo arasobanura inzira, inkambi n’akaga banyuzemo kuva bageze i Bukavu, nyuma bakerekeza mu burengerazuba, benshi bakicirwa mu nzira mu bitero bagabweho n’ingabo za FPR Inkotanyi. Impunzi zimwe zigeze muri Kongo hagati zaje gusubira inyuma zerekeza mu majayaruguru ya Kivu. Icyo kiraba ari igice cya mbere cy’ubuhamya bwa Capitaine Munyambo, nyuma tuzanumva igice cya 2.