Partager/Share/Sangiza

27/10/2020, Ubwanditsi

Hari impunzi nyinshi z’abanyarwanda ziciwe muri Kongo yahoze yitwa Zaïre, aho zahungiye kuva mu w’1994. Izaharakokeye ni ha Mana. Hari n’abasabonura ko hari izakijijwe n’abasirikare bahoze mu ngabo z’u Rwanda ku bwa Perezida Habyalimana. Ubuhamya bw’izo mpunzi zahungiye muri Kongo, bwerekana akaga zahagiriye kuva zikihagera kugeza na n’ubu nyuma y’imyaka 26! Mu buhamya musanga munsi hano ni igice cya kabiri Capitaine Janvier Munyambo yagiranye na mugenzi wacu Jean-Claude Mulindahabi aho asobanura ko nyuma yo guhunga berekeza mu burengerazuba, benshi bakicirwa mu nzira mu bitero bagabweho n’ingabo za FPR Inkotanyi. Impunzi zimwe zaje gusubira inyuma zerekeza mu majayaruguru ya Kivu. Capitaine Munyambo arasobanura kandi uko ubuzima bwari bwifashe kugeza aho yahamariye imyaka 23, akaza kuhava yerekeza mu kindi gihugu, agasobanura nicyatumye ava Kongo nyamara ntiyerekeze mu Rwanda iwabo.