Partager/Share/Sangiza

11/11/2018, Victor Manege Gakoko

Ubuhamya ku byerekeranye n’ukuntu kwiga mu mashuri yisumbuye na za kaminuza byari bimeze kuri repubulika ya mbere n’iya kabiri
(Ibiganiro nagiranye na Anastase MAKUZA na Colonel Aloys NSEKALIJE)

Igice cya kabiri (suite et fin) : Ikiganiro nagiranye na Colonel Aloys Nsekalije, umwe mu basirikari bakuru bahiritse leta ya Président Kayibanda, akaba yaranabaye ministre w’amashuli abanza n’ayisumbuye.

Victor Manege Gakoko na Col. Aloys Nsekalije

Nyuma hashize iminsi, Colonel Nsekalije tuza guhura, turaramukanya. Abatazi Colonel Nsekalije (hors contextes militaire et politique) ni umugabo wasetsaga cyane. Noneho arambwira ngo mwene Gakoko ko utagarutse ngo dukomeza ikiganiro cyacu. En fait, nanjye namwisangagaho kuko ari jye wari waramuhaye umuriro mu nzu ye y’i Remera. Kubera iyo service namuhaye twahise tuba inshuti en particulier. Hanyuma nanjye ndamusubiza nti mon Colonel, ahubwo ngize Imana niba ufite umwanya tureba aho tujya dukomeze. Ahita yemera ako kanya. Iyo nsubije amaso inyuma numva yari akeneye umuntu de confiance abwira ibimuri ku mutima.

Tumaze kubona aho twicara, si natinda mpita mubaza nti relations zawe na FPR zimeze zite? Arimyoza ati ntiwabara, uzi ko narezwe muri Gacaca. Ngwa mu kantu, kuko bavugaga ko yarwanyeho abantu benshi muri génocide. Ariko ahita ambwira ko yatsinze ko bizamenyekana mu cyumweru gikurikiyeho. Ndongera ndamubaza nti ese wabonye occasion yo gukobonana no kuganira na Président Kagame ? Aransubuza ati rimwe bigeze kuntumira muri événement (ntabwo yavuze circonstances kandi ashobora no kuba yaranabonanye na we kenshi), njyayo nsanga na Président Kagame ahari (hano ntabwo yambwiye niba ari igihe yari vice-président cyangwa yarabaye déjà président). Ati ngezeyo ibikomerezwa byo muri FPR byiha kumvugiraho bintesha agaciro. Ati jyewe Nsekalije mpitamo kwivuga, ati narivuze pe no ku ngoma ngo di (bivuga ko ari muri lignée y’ibwami directement ou indirectement). Ati abaraho bose baraceceka, ati Président Kagame we wumvise icyo nashakaga kuvuga arampamagara, musanga aho yari yicaye, turaganira bisanzwe. Ndaseka cyane, nti noneho koko abavuga ko uri umututsi ntibabeshya. Nawe araseka ntiyasubiza. Nungamo nti ariko jye mbona ahubwo uri umugogwe. Colonel Nsekalije ati mwene Gakoko aho nturiho uneka? Nti sinabikora, ariko tubihinira aho. Noneho agaruka ku kiganiro cye na Président Kagame. Ati naramubwira nti Excellence, Vision 2020 izamera nka MRND yacu. Ati kubera iki? Ati ndamusubiza nti kuko ari ibihimbano bidafatika bitavuye mu bitekerezo n’ibyifuzo by’abaturage. Ndamureba ndi mon Colonel nti uvuga ukuri koko kwambaye ubusa pe, nti abantu bakwibeshyaho ntibakuzi. Iyo iba ibaye introduction, tujya kuri sujet ikomeye cyane.

Nti mon Colonel, umbwize ukuri rwose, nti politique yanyu muri MRND parti-état y’iringanyiza yari igamije iki? Ati wahora, ati iyo niyo yadukozeho. Yongeraho ati ni erreur politique monumentale. Noneho aransobanurira. Ati twaratekereje (sinamubajije « twa » abo ari bo ariko naketse abakoze coup d’état cyangwa se ba gacurabwenge ba idéologie-maîtresse ya MRND) dusanga abanyenduga, préfecture y’iwanyu i Butare, na Gitarama na Gikongoro ari zo zifite umubare munini w’abantu bize kandi bafite imyanya ikomeye muri leta. Ati ikindi kandi muri izo préfectures uko ari eshatu niho wanasangaga umubare munini w’abatutsi mu bakozi ba leta toutes catégories confondues.

Ati ng’uko uko politique y’iringaniza yavutse ngo turebe uko twakosora icyo kibazo. Nyuma tumaze kwemeza iyo politique tubura stratégie twakoresha ngo tuyishyire mu bikorwa. Ati nti twari kwirukana abo bakozi nta n’abandi dufite bo kubasimbuza. Ati noneho nteka umutwe ntangira kurwanya réforme scolaire kugira ngo mfate ministeri y’amashuli abanza n’ayisumbuye. Ati Président Habyarimana arayimpa. Ati noneho ngeze muri iyo ministeri ngirana ikibazo na ministeri y’amashuli makuru; tugonganira kuri bureau itanga bourses. Bavuga impamvu bourses ari izabo, ati nanjye ntanga arguments zanjye. Mvuga ko niba ari ministeri y’amashuli abanza n’ayisumbuye ishyiraho programme y’amasomo yigishwa muri secondaire ko byumvikana ko ari yo ikwiriye guhitamo no gushyira abanyeshuli batsinze mu mashuli makuru. Ati ibyo bigakorwa hakurikijwe programme ya leta yo kutegura abakozi ba leta n’abikorera ku giti cyabo muri secteurs zose za administration n’ubukungu by’igihugu. Colonel Nsekalije ati nti byatinze ministre w’amashuli makuru tubyemeranwaho, ati ariko nubundi ntaho yari kunyura.

Ati noneho ndeba umubare wa bourses zose zitangwa mu Rwanda no mu bihugu by’inshuti nsanga hari facultés zirimo abanyeshuli benshi cyane cyane, nk’urugero, muri sciences de l’éducation, humaines, sociales et économiques kurusha domaines techniques. Noneho nsaba URSS bourses nyinshyi muri domaines techniques.

Ati icyakurikiyeho, ndongera nsaba statistiques z’abakozi ba leta mbaza na informations y’igihe bazajya bafatira pension. Ati byose maze kubibona nkora planification yo guha bourses no kwohereza abanyeshuli benshi bo muri Nord cyane cyane muri URSS muri domaines techniques. Ati icyari kihishe inyuma ni uko abakozi b’abanyenduga bafataga pension bagombaga kusimburwa au fur et à mesure n’aba cadres bo muri Nord bakimara kurangiza kandi nta compétition iriho. Ati ni uko twagiye tubikora. Kubyeyekeye abanyeshuli b’abatutsi ati twagerageje koko gukora équilibre muri secondaire dukurikije quota, ati ariko nta na rimwe iyo quota yubahirijwe ati kuko hari imyanya najyaga nitangira ku giti cyanjye, ati ukongeraho n’imyanya imwe n’imwe ba directeurs b’amashuli y’isumbuye batangaga à leur discrétion, ati ndetse ukanongeraho n’indi abakozi banjye bansinyishaka bariye ruswa. Ati nari nzi ko abakozi banjye barya ruswa ariko nkabona ari marginal.

Dufata pause gato noneho ndamubwira nti mon Colonel, ariko iyo politique yari discriminatoire. Ansubiza ati iri rwose mu byatumye MRND irohama. Aha ampa explications, ati ibyo twakoraga se hari utarabibonaga? Ati byageze aho aba ministres bo muri Sud bari muri gouvernement batangira kuba mécontents ariko batabyerura. Nyuma ministre Félicien Gatabazi aba ari we unkorera affront ouvertement avuga ko iyo politique atayishyigikiye na gato. Colonel Nsekalije anyibutsa ukuntu Gatabazi yamusebeje kuri stade Huye i Butare. Ati rero sinabyihanganiye kandi nzi neza ko les intellectuels du Sud bamushyigikiye, ati binakubitiraho ko Président Habyarimana yamweraga cyane. Ati noneho ikibazo kiba personnelle : Gatabazi cyangwa jyewe, tuba abanzi gutyo. Nyuma murusha amayeri mukuza muri gouvernement. Nti ni wowe rero wamufungishije? Ansubiza ati en quelques sortes oui. Arakomeza ati gusimbura Gatabazi, nahise njya gushaka Général Ndindiriyimana (ariko icyo gihe ahari yari commandant) ngo abe ministre ngo azanabe ledear wa Butare. Ati Ndindirimana arantsembera ambwira ko ari umusirikare ko nava muri gouvernement azasubira mu gisirikare.

Tuba dukoze tour y’ikibazo cya équilibre mu mashuli makuru no mu kazi ka leta gutyo. Hari ibindi byinshi twaganiye biri hors contexte, nk’ibitabo yanditse, nka gestion des droits d’auteur ze, n’ikigitabo kindi yari ariho yandika.

Mu gusoza ubona ababaye cyane yarambwiye ati igihe cya mashyaka menshi, ishyaka PSD niryo ryavutse comme réponse au régionalisme implicite twazanye mu Rwanda. Ati twarumiwe tubonye umubare des intellectuels barigiyemo. Ati nagiye kureba Président Habyarimana mubwira ko biturangiriyeho. Yongeraho ati niyo inkotanyi zidatera MRND yari mu mazi abira. Akantu important nari nibagiwe. Colonel Nsekalije yari convaincu ko mu matora y’ubutaha coalition MDR/PSD zonyine zari kubona majorité ituma zijya k’ubutegetsi (kandi koko ni nayo stratégie Félicien Gatabazi yashyiraho imbere).

Turangije, ndamushimira cyane, musaba ko yazampa interview excusif ku byo twaganiye byose. Aranyemerera, nyuma ya deux ou trois mois aba yitabye Imana. Ngira akababaro kenshi cyane kuko nari nashoboye kumugira inshuti personnel ikomeye. Imana imuhe iruhuko ridashira.