Partager/Share/Sangiza

03/04/2020, Ubwanditsi

François-Xavier Gasimba Munezero (umwe mu basizi b’abanyarwanda babifitiye impano y’akarusho) amaze gushyira ahabona igisigo cya 12, akaba avuga ko ari icya nyuma! Kubera iki? Arahanura? Ni ugutega amatwi. Amajwi turayakesha ikinyamakuru « Umunyamakuru.com » cyaduhaye uburenganzira bwo kuyakoresha.

Igisigo cya François-Xavier Gasimba Munezero:

« Umwanzuro »

Ndamagana!

«Ndamagana ubukinduzi nk’ubwa corona virusi!

Mujye mwikiriza uko ndangije igitero!

Ndamagana umutima mutindi, utera gushahura uwo mwashakanye, utitaye ku bana mwabyaranye!

Ndamagana umutima mutindi, ugutera gukinduza urusoro ngo urubahiriza inshingano, kandi igihano cyo kwicwa cyarahanaguwe mu itegekonshinga, twitoreye hafi ijana ku ijana!

Ndamagana umutima mutindi ugutera gutaraka, ugatatamura ibyivugo, ko wivuganye abo wita ababisha, ukabashahura, ukabashinyagurira, nk’uterekera icumu rya Gahunde ka Nyakaja!

Ndamagana umutima mutindi, ugutera gusenyera abanyantege nke, ukabatekeza imbumburi mu mvura y’amahindu, ukabahindura imburaburaro, ngo babangamiye iterambere ry’abashoramari, nk’aho abashabitsi barusha agaciro abenegihugu!

Ndamagana abafite ibisigisigi by’ingengabitekerezo ya jenoside yibasiye abatutsi, kimwe n’abashyira abahutu mu gatebo kamwe, n’abakomeje kunena abashigajwe inyuma n’amateka kugeza n’aho banena izina ryabo gakondo, ngo bibagirane, bazimire!

Ndamagana umutima mutindi ugutera guhunahuna no gushakira imari mu maraso y’inzirakarengane!

Ndamagana abaruca bakarumira, bagahitamo kuba ibyitso by’inkozi z’ibibi!

Ndamagana abakubitira abana ku mazi ba nyina bavomye, bakarenga bakamera nka ya ngwe ikurira umwana, ikakurusha kurakara!

Ndanimakaza!

«Ndimakaza ubwunamuzi nk’ubwa Kristo ku musaraba! Murajya mwikiriza uko ndangije igitero.

Ndimakaza umutima w’ibambe, ugutera gutabara abari mu kaga, utitaye ku buzima bwawe, nta yindi nyungu utegereje uretse gukiza ubuzima bwabo!

Ndimakaza umutima w’imbabazi, ugutera kubabarira abanzi bawe kandi baraguteye kugira inguma ku mutima!

Ndimakaza umutima w’ubutwari w’abavugabutumwa batavugira mu matamatama, cyane cyane bari kuri Altari, bamagana ubukinduzi bwibasira umubiri, ubukinduzi bwibasira umutima, ubukinduzi bwibasira ibitsina n’imitungo, bamagana n’akarengane k’ibihekane!

Ndimakaza umutima nama utera abayobozi guhumuriza rubanda, birinda kubacundaga, «manipuler, manipulate», ahubwo bababwira ijambo ryiza mugenzi w’Imana!

N’ubundi umuyobozi yakabaye Imana y’i Rwanda!

Ndimakaza umutima w’impuhwe n’urukundo, ugutera kubura ibitotsi kubera umusonga w’undi, ukabigaragaza umuzanira igituma umutima we usubira mu gitereko!

Ndimakaza umutima w’urugwiro, utera abashakanye gushyira imbere ubusabane, nubwo baba bashavujwe n’ubukene, cyangwa ibihe by’amajye nk’ibi bya Corona virusi!

Tubishimiye Imana!»