Partager/Share/Sangiza

31/12/2019, Ubwanditsi

Urebye, P.Kagame yishimiye ibyo ubutegetsi bwe bwakoze muri ibi bihe bishize.

Mu ijambo risoza umwaka, musanga ku mpera, P.Kagame avuga ko uw’2019 « wabayemo uburumbuke, umutekano, ubukungu, … » Asobanura ko bari « gufasha abo bavanye aho bari batuye ». Yirinze kuvuga ko ari abo basenyeye shishi itabona!

Ku bijyanye n’ubuhinzi, ubworozi, uburezi, ubuhahirane n’ibihugu by’abaturanyi n’ahandi, avuga ko « yifuriza abanyarwanda ko byakomeza gutera imbere. »

P.Kagame aravuga ko nyuma y’intego z’icyerekezo 2020, ubu noneho bareba mu cyerekezo 2050. Ati : « tuzubakira ku byo tugezeho ubu. »

Nyuma yo kumva ijambo rya P.Kagame risoza uw’2019 tuzabaza abantu banyuranye muri iyi minsi niba babona ko yaba yatanze icyizere ku banyarwanda bari mu bukene, ku basenyewe, ku bavuga ko uburenganzira bwa muntu bugerwa ku mashyi, ku batavuga rumwe na we? Yatanze ikihe cyizere ko amakimbirane n’abaturanyi azakemurwa vuba kandi neza?

Kuri LECP INFO, duhaye ikaze uzashaka kugira icyo avuga kuri iri jambo ry’umukuru w’u Rwanda.

Ijambo P.Kagame yavuze asoza umwaka w’2019: