Partager/Share/Sangiza

28/07/2018, Ubwanditsi

Iyi nama yahuje ibihugu bifite umuvuduko mu iterambere ari byo Ubushinwa, Uburusiya, Brezil, Ubuhinde, n’Afurika y’Epfo, Paul Kagame yatumiwe nk’uyobora Umuryango w’Ubumwe bw’Afurika muri iki gihe. Inama yatangiye tariki ya 25 isozwa kuya 27 Nyakanga 2018. Iri n’ijambo musanga munsi hano, umukuru w’igihugu cy’u Rwanda yahavugiye, avuga ko ibihugu by’Afurika bishaka gufatanya kurushaho na biriya bimaze gutera intambwe, mu iterambere, rishingiye ku nganda, ubuhinzi ubucuruzi, n’ibindi bikorwa-remezo bizamura abaturage. Yanongeyeho ko bashaka gufatanya na byo mu bikorwa by’amahoro hagati y’ibihugu no kubungabunga umutekano w’abaturage: