Partager/Share/Sangiza

Tariki 20/08/2017, Ubwanditsi

Tariki ya 18 Kanama 2017 ni bwo Jenerali Paul Kagame yarahiriye kuzategeka u Rwanda nka Perezida wa Repubulika muri manda ye ya gatatu y’imyaka irindwi. Paul Kagame yavuze ko mu myaka 23 ishize, u Rwanda rwageze ku iterambere biturutse ku bwitange bukomeye bw’abanyarwanda. Kagame yavuze ko muri iryo terambere nta munyarwanda wibagiranye cyangwa wasizwe inyuma.

Uyu mugabo umaze imyaka 17 ku butegetsi yatangaje ko nta muntu ubutegetsi bwe bufata nk’umwanzi. Paul Kagame yavuze ko abanyarwanda baharaniye uburenganzira bwabo bwo kwihitiramo ikibanogeye, ndetse avuga ko bazakomeza kubiharanira. Paul Kagame yavuze ko mu bintu by’ibanze azakora muri manda ye ya gatatu, ngo icya mbere ni ugukomeza igihango aho azafatanya n’urubyiruko gukora ibyiza gusa. Yasobanuye ko urwo rubyiruko rwagize uruhare kugira ngo amatora ategurwe kandi akorwe nta makemwa.

Paul Kagame yashimiye amashyaka yamushyigikiye mu gikorwa cyo kwiyamamaza no gusaba ko atorerwa kongera kuyobora u Rwanda. Mu ijambo rye ry’iminota 28, yashimiye abanyarwanda icyizere bamugiriye, yongeraho ko ikirenze ibyo byose ari icyizere avuga ko abanyarwanda bafitanye. Paul Kagame yanashimiye babiri bari bemerewe kwiyamamaza (Dr Frank Habineza na Philippe Mpayimana, bombi bahawe zeru n’ibice ku ijana). Paul Kagame yavuze ko yavuze ko amatora yakozwe ndetse n’amajwi akabarurwa nta wukangamijwe, ngo ahubwo hagamijwe kubaka igihugu.

Paul Kagame yavuze u Rwanda kimwe n’ibindi bihugu by’Afurika bishobora gufata ibyemezo no kwiteza imbere hatagize undi w’ahandi ubiberekereye. Uyu muhango w’irahira witabiriwe n’abakuru b’ibihugu 17 barimo; Perezida wa Sénégal, Macky Sall; Sassou Nguesso wa Congo Brazaville; Idris Deby Itno uyobora Tchad; Faure Gnassingbé wa Togo; Salva Kiir Mayardit wa Sudani y’Epfo; Alpha Conde wa Guinea; Ali Bongo Ondimba wa Gabon na Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia, Hailemariam Desalegn, Perezida wa Djibouti, Ismaïl Omar Guelleh; Omar al-Bashir wa Sudani; Uhuru Kenyatta wa Kenya; Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda; Minisitiri w’Intebe wa São Tomé et Príncipe, Patrice Emery Trovoada; Perezida w’Agateganyo wa Nigeria, Yemi Osinbajo; Edgar Chagwa Lungu wa Zambia ndetse na Perezida wa Niger, Mahamadou Issoufou.