Partager/Share/Sangiza

08/03/2019, Jean-Claude Mulindahabi

Muri iyi minsi, umwuka mubi wongeye gufata intera hagati y’u Rwanda na Uganda. Ibi byatewe cyane cyane n’uko amakamyo n’ibicuruzwa bivuye Uganda bitabashije kwinjirira i Gatuna kuko inzego zo ku ruhande rw’u Rwanda zitabahaye uburenganzira kuva tariki ya 27 Gashyantare 2019. Ubutegetsi bw’u Rwanda buvuga ko aho hatanyurwa n’amakamyo ngo biterwa n’imirimo iri kuhakorerwa. Nyamara, abategetsi ba Uganda ntibumva ukuntu wafata icyemezo cyo kutemerera amakamyo n’ibicuuzwa gutambuka kandi utarigeze ateguza abantu. Ibyo rero, hari ababibonamo ikimenyetso kindi cy’umwuka mubi ukaza ubukana aho kugabanuka. Byanagaragariye mu byatangajwe n’impande zombi, aho nka Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda yavuze ko batishimiye itabwa muri yombi ry’abanyarwanda Uganda, kuba bakeka ko Uganda yaba ifasha abashobora gutera u Rwanda, … Uganda na yo yagiye yumvikana kenshi ivuga ko ubutegetsi bw’u Rwanda bwohereza abajya guhungabanya umutekano cyane cyane uw’abanyarwanda bahungiyeyo utaretse n’umutekono wundi muri rusange.

Dr Joseph Sebarenzi aganira na BBC yasobanuye ko, ikibazo kiri hagati ya Paul Kagame na Yoweri Kaguta Museveni, ko atari ikibazo hagati y’abaturage b’ibihugu byombi: