Partager/Share/Sangiza

07/08/2020, Ubwanditsi

Ikiganiro kiri munsi hano ni igice cya 3 aho Général BEM Emmanuel Habyalimana yerekana ko ibibazo biriho muri iki gihe bishamikiye ku Mateka igihugu cyanyuzemo, akavuga uko abona byakemuka. Ni ikiganiro gikurikira icyo igice cya 2 mugenzi wacu Jean-Claude Mulindahabi yagiranye n’uyu mutumirwa.

Général BEM Emmanuel Habyalimana yabaye minisistiri w’ingabo abusimbuyeho Général Paul Kagame wari umaze kuba perezida mu w’2000. Mbere y’aho, yari umunyamabanga wa Leta muri iyo minisiteri, aho yari yaranabaye umunyamabanga mukuru wayo. Mbere y’uko FPR ifata ubutegetsi, yari umwe mu basirikare bakuru bayoboye ingabo mu birindiro mu gice cy’Umutara. Afite impamyabushobozi yo mu rwego rwo hejuru yo mu ishuri rikuru rya gisirikare ryo mu Bubiligi, aho yavanye urwego rw’ikirenga rwo kuyobora ibya gisirikare kugeza ku ntera ya « Etat Major », icyo mu gifaransa bita « Brevet d’État Major » (BEM). Mbere y’aho yari yarize mu ishuri rkuru rya gisirikare i Kigali, ESM (Ecole supérieure militaire). Afite kandi impamyabushobozi y’ikirenga (Doctorat) yakoreye i Lyon mu Bufaransa mu bijyanye n’umutekano mpuzamahanga n’ingabo z’igihugu.Yanaminuje kandi mu ishuri ryo mu Busuwisi mu bijyanye na politiki, ubukungu n’imibereho y’abantu. Muri iki gihe atuye mu Busuwisi aho yahungiye nyuma y’aho agiriye ikibazo cy’umutekano we mu Rwanda mu w’2003. Général BEM Emmanuel Habyalimana ni Perezida w’ishyaka CNR – Intwari.