Partager/Share/Sangiza

26/06/2018, Déo Kabano

FPR yihariye umutungo, amasosiyete, ibigo n’amasoko y’ibanze mu gihugu

Basomyi ba LECPINFO, mbanje kubasuhuza, mbifuriza mwese amahoro y’Imana, gutuza, gutunga no gutunganirwa, nubwo nzi ko mu mitima ya benshi mu bibona nk’inzozi, kubera leta y’ikiboko iyoboye u Rwanda, ariko ntagahora gahanze, kandi ukuri, kwizera hamwe no gushyira hamwe bizatsinda.

Muri iyi nyandiko nifuje ko twarebera hamwe mu magambo avunaguye, icyo nakwita Imbonerahamwe y’ibikorwa bya Fpr muri imyaka makumyabiri n’ine imaze ku butegetsi, kugira ngo bitubere indorerwamo yo kwisuzuma tukamenya icyemezo dukwiye kuyifatira.

Nyuma y’amarorerwa yo muri 1994, ubutegetsi bwa fpr bwaje abanyarwanda banyotewe cyane amahoro, ubutabera, ubwiyunge, ubwisanzure, kubabarirana no kwiyubaka mu buryo bw’imibereho ya buri munsi. Dushubije amaso inyuma se twavuga ko ibi byagezweho? Igisubizo murakishakira mumaze gusoma imirongo ikurikira.

1) Mu rwego rw’umutekano:

Ø  Mu rwego rwo kubaka amahoro, Fpr yibanze cyane mu guhashya abo yise abanzi b’u Rwanda, ifata icyemezo ntakuka ko nta bundi buryo bwagira umusaruro ugaragara usibye kwambura ubuzima abo bose yishishaga, ni muri urwo rwego abanyarwanda benshi cyane bagiye barigiswa hanyuma bakicwa, nkuko byagendekeye impunzi z’abahutu za Kibeho, zishwe byarangira imirambo igatwikwa mu buryo bwo kuzimanganya ibimenyetso,  ibi kandi akaba ari  nako byagenze ku mpunzi zirenga ibihumbi magana atatu ziciwe muri Kongo.

Ø  Fpr ntiyishe abahutu gusa kuko n’abatutsi nabo itabarebeye izuba, irabica karahava, cyane cyane abagaragazaga ko imiyoborere yayo itandukanye n’ibyo bari barasezeranyijwe, kandi byatumye hameneka amaraso atagira ingano.

Ø  Habayeho kandi gushyigikira imitwe yitwaje intwaro muri Kongo hagamijwe kuyihisha inyuma ngo abo Fpr idashaka ikomeze ibatsembe, bityo ikumire abashaka gutera u Rwanda bose, ari nako ariko umutungo wa Kongo usahurwa amanywa n’ijoro.

Ø  Hashyizweho imbere mu gihugu gahunda zishamikiye kuri polisi kuva ku rwego rw’umudugudu, akagari, umurenge, akarere ukagera ku ntara, aho abaturage baragijwe « Local defense » n’ ibyitwa « community policing », hagamijwe gukumira uwagerageza wese kuvuga ururimi rutandukanye n’urwa Fpr, kabone n’ubwo yaba ashaka guharanira uburenganzira bwe.

Ø  Hashyizweho kandi gahunda y’ingando ku nzego zose z’igihugu, aho abakozi ba leta, abikorera ku giti cyabo, n’abandi baturage bo mu byiciro bitandukanye bajyanywe mu ngando bubi na bwiza mu itorero rya Rucagu na Bamporiki kugira ngo bacengezwemo ivanjiri ya Fpr nk’ishyaka rimwe rukumbi mu Rwanda, rikingirwa ikibaba n’utundi dushyaka twiyita ko ari utwa « opposition » kugira ngo amahanga yibwire ko mu Rwanda haba demokarasi.

2) Mu Rwego rw’imiyoborere:

Ø  Mu Rwego rw’imiyoborere u Rwanda rwa Fpr rwakomeje kwemeza amahanga ko rugendera ku mahame ya Demokarasi, ariko iyo witegereje usanga demokarasi ya Fpr atari iyo tuzi kuri uyu mubumbe w’isi. Ingero ni nyinshi, ariko tugerageje kubivuga mu magambo avunaguye twavuga ko Demokarasi yo mu Rwanda yazanye ubudasa bwo kutihanganira na gato umuntu wese ushaka gukora politiki ariko atazi kuvuga ururimi rushya rwitwa “fpr” ni muri urwo rwego uwahoze ari Perezida wa Repubulika (Pasiteri Bizimungu) yafunzwe imyaka myinshi azira ko ngo yashatse gushinga ishyaka rye; uwari Minisitiri w’Intebe (Faustin Twagiramungu) akayabangira ingata bashaka kumutamo, uwari Perezida w’inteko ishinga amategeko (Joseph Sebarenzi) na we agakizwa n’amaguru, aba ambasaderi batari bake na bo bahitamo kwigumira ishyanga, abaturage benshi bakwira imishwaro hirya no hino ku isi, maze impunzi ziragenda zikuba hafi inshuro ebyiri izariho mbere ya 1994. Aba bari muri iki gika tuvuze kandi bakaba ari ba nyiramahirwe, kuko abandi banyapolitiki benshi bishwe, abandi bakaba baroherejwe kota umuriro muri Gereza. Lisiti ni ndende ariko ntitwabura kubibutsa Victoire Ingabire Umuhoza, Diane na Adeline Rwigara, Maitre Bernard Ntaganda (wafunguwe amazemo imyaka ine yose), Dr Théoneste Niyitegeka, Kizito Mihigo, General Frank Rusagara, Colonel Tom Byabagamba, Boniface Twagirimana na bagenzi be, Abayobozi b’Inkambi ya Kiziba, n’abandi benshi tutarondora ngo turangize.

Ø  Leta ya Fpr yashyizeho kandi gahunda yo kwangiza nkana ireme ry’ uburezi, aho usanga abana benshi barangije za Kaminuza mu Rwanda, badafite ubushobozi bwo guhangana ku isoko n’abandi bo mu bindi bihugu, ariko kandi atari uko babuze ubwenge, ahubwo ari uko bimwe amahirwe yo kwigira muri « environement » ituma babyaza umusaruro ubushobozi bifitemo. Ibyo leta ikaba yarabibakoreye ibagenera bourse y’intica ntikize, nako yica bucecetse kuko batanayibonera igihe, bityo ugasanga ibintu by’ibanze byagatumye umwana yiga akagera mu ku musaruro mwiza batabibona, urugero twatanga ni abana bo muri kaminuza y’u Rwanda batunzwe n’amamininwa y’ibishyimbo na akawunga nkuko byatangajwe ni umwe mu bayobozi ba Kaminuza, ari we Dr Charles Muligande. Hagati aho ariko abana b’abayobozi bakuru b’igihugu bo biga mu mashuri meza i burayi n’Amerika, bigaragara ko ari gahunda ndende yateguwe yo gukora ikindi gice cy’abanyarwanda babahwa amahirwe yo kubona ubushobozi buhanitse mu bumenyi kugira ngo bazasimbure ba se ku buyobozi, bityo igihugu kigume mu maboko y’abakigabije, maze n’ibyo bambuye rubanda bizabure gikurikirana.

Ø  Muri iyo gahunda y’imiyoborere ya Fpr, ibintu by’ingenzi byazamura imibereho y’umuturage ntibyitaweho, birimo nko kubaka ibitaro, amashuri, inganda, imihanda. Ni yo mpamvu mu bice bimwe na bimwe by’u Rwanda utazatungurwa no kubona abantu bagikoresha ingobyi za gakondo zo mu gihe cy’ingoma z’abami, mu mashuli abanza ubucucike bukaba buri hejuru cyane ari nako n’isuku igerwa ku mashyi, amavunja akaba yaramaze kuba twibanire mu duce twinshi mu Rwanda, hanyuma ukongeraho no kubura ibikorwa remezo bifatika, ku buryo imvura  isigaye iza igasiga ikoze ibara kubera nta bikorwa remezo byo kurengera no kubungabunga ubuzima bw’abaturage byubatswe.

Ø  Mu miyoborere myiza kandi, habayeho  gahunda yo gutekinika imibare mu ikoreshwa ry’umutungo wa Leta n’inkunga z’amahanga, aho buri mwaka umugenzuzi w’imari ya leta agaragaza akayabo ka za miliyari zibwe n’abari mu nzego z’ubuyobozi, ariko ntibigire icyo bitanga ahubwo buri mwaka ayo mafaranga akagenda yiyongera, udufi duto tukajugunywa muri Gereza,  nyamara abayatamiye bigaramiye. Ni muri urwo rwego byabaye kiraziza kuba hari uwabaza Perezidansi ya Repubulika kumurika Ingengo y’Imari (Budget) yayo, akaba ari nako bimeze kuri Minisiteri y’ingabo, n’izindi nzego zifite aho zihuriye na Kagame. Abitwa ko ari intumwa za rubanda, njye nita “Inkuba za Rubandabagasakuza kurusha inkuba iyo bakurikirana udufi duto, ariko byagera ku mutungo ukoreshwa na service za Kagame bagakonja kurusha rusake yanyagiwe. Niba tubabeshyera bazatubwire amafaranga yatanzwe muri Arsenal ari angahe n’aho yavuye? Cyangwa se amafaranga yagenze ku ngendo za Perezida Kagame umwaka ushize angana iki? Kandi nibasubira mu muterekero wabo wa buri mwaka, uyu ni we uzaba uwa mbere mu kubatuka ko banyereza ibya rubanda, dore ko iryo jambo arikunda kubi, cyane iyo ashaka kugira abo yegekaho urusyo.

Ø  Ikindi cyaranze ubu butegetsi bwa Fpr, ni umuco wo kubeshya no gutukana iyo bavumbuwe, ibi bikaba byarabaye nka Kanseri izagorana kuvurwa.

Ø  Ntitwakwibagirwa kandi ko na ruswa yacengeye inzego zose z’igihugu, hakiyongeraho n’ishingiye ku gitsina nkuko ubwayo Fpr yabigaragaje ishyira hanze amabanga ya Minisitiri Musoni James wari intyoza mu ntyoza.

3) Mu bijyanye n’ubukungu: ibi ntitwirirwa tubitindaho kuko byabaye ikimenyabose   ko umutungo wose w’u Rwanda wabaye uwa Fpr ya Kagame,uwanze kuwutanga bakamwica, hanyuma bakawigabiza, nkuko biri kuba magingo aya ku muryango wa Rwigara. Abaturage barabakamuye baranogonora,     abagize     amahirwe bakaba baragiye gushora imari yabo mu bihugu by’amahanga, nubwo naho basigaye babaterayo bagamije kubivugana, cyangwa se kubasesereza mu nzego z’ibihugu byabakiye.   Abandi  bakaba barahebeye urwaje, aho basigaye bagereranwa n’imbwa    zihunahuna, nkuko biherutse gutanganzwa na Minisitiri w’ingabo James Kabarebe.

4) Mu bubanyi n’amahanga: Mu birebana n’ububanyi n’amahanga twavuga ko politiki ya Fpr yaranzwe n’ibintu bitatu by’ingenzi aribyo: Kugurisha isura ya Kagame mu mahanga kugira ngo atagatifuzwe, maze hahishwe amabi menshi yakoze yakamugize mu bisanzwe umwe mu bicanyi ruharwa Isi yagize muri iyi myaka 50 ishize.

Ikindi habayeho gukoresha ikinyoma giteye isoni cyo gushaka kwemeza amahanga ko abagerageza kunenga Leta bose ari abahakanyi ba jenoside cyangwa se abayigizemo uruhare, ko ngo ari na yo mpanvu batishimira iterambere igihugu cyagezeho, nyamara ryahe ryo kajya usibye imiturirwa yubatswe Kigali kugira ngo amahanga atangare , ahandi inzara ya Nzaramba ivuza ubuhuha. Hagiye kandi hagaraga politiki y’ubwishongozi, kwirata no kwirarira, nkuko bigaragarira cyane muri aka kayabo gaherutse guhabwa ikipe ya Arsenal, cyangwa se ayahawe gahunda ngo yo kuzana amahoro muri Sahel, kandi iwacu bicika, n’ibindi… Ntitwakwibagirwa kandi na none ko kenshi kwishyira hejuru, agasuzuguro n’ubutasi mu nzego z’ibihugu by’abaturanyi byatumye ubu u Rwanda rusa nkurwahawe akato, kubera imigambi mibisha rwagambiriye kugira ku nzego z’ibyo bihugu.

Hirya kure ho hakaba hibazwa igihatse ijarajara rimaze iminsi rigaragara mu birebana n’imibanire n’ibihugu bikomeye, aho nka gahunda yo guca caguwa yazanye agatotsi mu mubano w’u Rwanda n’Amerika, aho kutubahiriza amasezerano ya AGOA ku Rwanda bishobora kuzatuma mu minsi iri imbere Amerika irufatira ibihano bikarishye, akaba ari na yo mpamvu hibazwa niba ingendo Kagame amaze iminsi akora muri China, India, Russia, Saoud Arabia, atari nk’amatakirangoyi ngo arebe ko yagobokwa, ibi bikaba byaranagaragaye aho  aherutse i burayi kugerageza kwemeza ibihugu bimwe na bimwe ko afite igisubizo ku bibazo bibera muri Congo, asa nkaho abinginga ngo bamuhe ikiraka cyo kujyayo, nyamara ntawuyobewe ko ashishikajwe cyane n’indi migambi mibisha .

Hari ibindi byinshi twakavuze aha, ariko muri rusange ng’iyo imbonerahamwe y’ibyagezweho na Leta ya Fpr muri iyi myaka 24 ishize.

Ikibazo rero ni iki: Dukomeze tubyemere ko bikomeza gutya?