Partager/Share/Sangiza

18/02/2020, Jean-Claude Mulindahabi

Ku itariki ya 17 Gashyantare 2020 ni bwo Polisi y’u Rwanda yatangaje ko Umuhanzi Kizito Mihigo yitabye Imana. Ubugenzacyaha bw’u Rwanda RIB bwari bwaratangaje ku itariki ya 14 Gashyantare ko ku itariki ya 13 Gashyantare bwataye muri yombi Kizito Mihigo. RIB yamushinjaga gushaka gutoroka, ngo gushaka kujya mu mitwe y’iterabwoba, ikongeraho na ruswa. Mu itangazo yasohoye, ku itariki ya 17/02/2020, Polisi yavuze ko Kizito Mihigo yiyahuye. Abantu benshi ku mbugankoranyambaga ntibabishize amakenga, ndetse hari n’abasobanuye ko bitashobokaga ko yiyahura, bitewe n’impamvu ebyiri. Iya mbere ni uko abamuzi bavuga ko yari afite imico, uburere, imyemerere, itari gutuma yiyahura. Icya kabiri bakavuga ko aho yari afungiye ko ntawabasha kuhiyahurira.

Mu rwego mpuzamahanga, by’umwihariko, umuryango uharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu ufite n’amashyirahamwe awushamikiyeho mu bihugu bihuriye ku rurimi rw’ikicyongereza cyangwa ibyigeze gukolonizwa n’Ubwongereza, « The Commonwealth Human Rights Initiative (CHRI) » wasabya ko byihutirwa hakorwa iperereza ryigenga ku rupfu rwa Kizito Mihigo. Undi muryango mpuzamahanga uharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu, Human Rights Watch, na wo wasabye hakorwa iperereza ryigenga ku rupfu rwa Kizito Mihigo. Kizito Mihigo yitabye Imana afite imyaka 38.

Itangazo rya Commonwealth Human Rights Initiative riri mu rurimi rw’icyongereza: