Partager/Share/Sangiza

25/11/2018, Jean-Claude Mulindahabi

Mu nkuru yo ku itariki ya 14 Ugushyingo 2018, hagaragajwe amabarwa Impuzamashyaka P5 (ni impuzamashyaka uhuje amashyaka atanu ari yo: Ihuriro Nyarwanda RNC, FDU Inkingi, PS Imberakuri, Amahoro People Congress et PDP Imanzi) yandikiye Perezida w’u Rwanda Paul Kagame bamusaba ko yakwemera bagahurira mu mishyikirano igamije kumvikana ku nzira yo gukemura ibibazo biriho mu gihugu n’uburyo bw’imiyoborere. Kugeza ubu Kagame ntacyo arabivugaho mu ruhame, cyakora Minisitiri w’ububanyi n’amahanga n’ubutwererane Amb Dr Major Richard Sezibera abibajijwe n’abanyamakuru yasubije ko ayo mashyaka nta yo azi!

Mu kiganiro musanga munsi hano Amb Charlotte Mukankusi (wigeze kuba mu nzego zinyuranye z’ubutegetsi bwa Paul Kagame), arasobanura ko aho kwirengangiza buriya busabe bw’imishyikirano, abategetsi b’u Rwanda bakwiye kwiyumvisha ko ari amahirwe menshi ko abantu bakwiyemeza gukora imishyikirano kuko ari yo nzira y’amahoro mu rwego rwo gukemura ibibazo. Ni mu kiganiro Amb Mukankusi yagiranye na Serge Ndayizeye tariki ya 24/11/2018 kuri Radiyo « Itahuka ».