Partager/Share/Sangiza

08/11/2020, Jean-Claude Mulindahabi

Kuwa gatandatu tariki ya 07 Ugushyingo ni bwo ibinyamakuru bikomeye byo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika (Associated Press, CNN, New York Times, …) byemeje ko Joe Biden ari we watsinze amatora, ubwo yari amaze kurenza umubare wa 270 w’abatowe bahagarariye abandi, ibyo bikaba bivuga ko nubwo amajwi yari akibarwa ariko ko Donald Trump bari bahanganye atari agishoboye kumufata. Kuri iki cyumweru tariki ya 08/11/2020, ikinyamakuru AP gitangaza ko Joe Biden amaze kugeza ku mubare wa 290.

Hagati aho impaka zabaye nyinshi kuva tariki ya 03 Ugushyingo 2020 umunsi nyirizina w’amatora, bitewe ni uko Trump yatangiye kuvuga ko yatsinze, akanongeraho ko bagomba guhagarika kubarura ngo kuko bari kwiba amajwi. No mu kiganiro musanga munsi hano twagiranye n’abantu banyuranye, harimo impaka kuri ayo matora.