Partager/Share/Sangiza

27/05/2018, Jean-Claude Mulindahabi

 Muri iyi minsi impaka zibaye ndende hagati y’abashyigikiye n’abagaya icyemezo cy’ubutegetsi bw’u Rwanda bwiyemeje guha inkunga Arsenal yo mu Bwongereza imwe mu makipe akize ku isi. Ibinyamakuru byinshi birimo The independent, dail mail, telegraph, byemeza ko u mu gihe cy’imyaka itatu Rwanda ruzaha Arsenal miliyoni 30 z’amapawundi, ni ukuvuga miliyoni 39 z’amayero, uyashyize mu manyarwanda ni miliyari 39. Abategetsi b’u Rwanda bakomeje gusobanura ko kiriya gikorwa kizatuma ba mukerarugendo ndetse n’abazamenya u Rwanda bakaba barushoramo ibikorwa ngo baziyongera bityo sponsor izabyara inyungu irenze kure ayo batanzeho. Ku rundi ruhande, abagaya iki cyemezo bakomeje kwerekana ko abategetsi b’u Rwanda bafashe icyemezo kirengangiza aho amikoro y’u Rwanda agarukira, ko birengaje urwego u Rwanda rurimo, ku buryo rutari rukwiye gushora sponsor ya kariya kageni ku ikipe yo mu gihugu, kiri mu bifasha u Rwanda.Koko rero 40% by’ingengo y’imari biva ku nkunga y’amahanga, arimo n’atangwa n’iiguhugu nk’Ubwongereza Arsenal ibarizwamo.
Abasanga kiriya gikorwa ari isesesagura ry’umutungo batangiye gusinya impapuro zisaba ko cyahagarara, ni icyo bita pétition. Muri iki kiganiro turi kumwe na Sixbert Musangamfura, ni umunyapolitiki uzwi twashoboraga no kuba twamutumiye nk’umwe mu bayobozi b’Ishyaka Ishakwe, ariko hano by’umwaihariko twashatse kugira icyo tumubaza kuko ari basaba ko kiriya cyemezo cyahagarikwa. Bitewe n’uko turi kuvuga ku bijynaye n’ubukungu, twatumiye na Joseph Ngarambe, benshi bakunze kumwumva mu biganiro ku bukungu.  Jean Paul Ndindamahina,  ni umwe mu bakurikiranira hafi imiterere y’ubutegetsi bw’u Rwanda, hari ibyo bukora yemera n’ibyo atemera, we asanga gutanga iriya sponsor ari igikorwa ari cyiza.
Ikiganiro: