Partager/Share/Sangiza

30/11/2018, Jean-Claude Mulindahabi

Ku itariki ya 21 Ugushyingo 2018, umunyamakuru Phocas Ndayizera yaburiwe irengero. Umuryango we n’abamuzi baratabaje, basobanura ko nta gakuru ke bafite, ibintu birayoberana. Byasabye icyumweru cyose kugirango RIB (Rwanda Investigation Bureau), Urwego rw’igihugu rushinzwe iperereza n’ubugenzacyaha bwemere ko ari bwo bwamufunze, ndetse bunamuzanira itangazamakuru hagamijwe kumwerekana. Muri iki gikorwa, uwitegereza neza, akanashishoza ibyavuzwe na Phocas Ndayizera n’umuvugizi wa RIB Modeste Mbabazi, usanga harimo kubusanya gukomeye, ari na cyo gituma abantu basesengura bakerekana ibibahanye n’amategeko.

Dore icyo ingingo ya 38 yo mu gitabo cy’amategeko agenga imiburanishirize y’imanza z’inshinjabyaha ibivuga:
-« Umuntu wese ufunzwe n’ubugenzacyaha agomba kumenyeshwa icyo afungiwe ndetse akamenyeshwa n’uburenganzira bwe, burimo no kubimenyesha umwunganira n’undi wese yashaka kubimenyesha, … »

Kubera iki rero, ubugenzacyaha bitahaye Phocas Ndayizera uburenganzirabwo kumenyesha umuryango we n’undi ashatse ko afunzwe?!

Mu ngingo ya 90, hasobanurwa ko binyuranyije n’amategeko gufungira umuntu ahatazwi. Nyamara, Phocas Ndayizera yafungiwe ahantu hatazwi!

Itabwa muri yombi rya Phocas Ndayizera ririmo urujijo:
Umuvugizi wa RIB Modeste Mbabazi arivuguruza. Rimwe ati: « twamufatanye ibyo yari gukoresha mu gikorwa cy’iterabwoba ». Ubundi ati: « twamufashe agiye gushaka ibyo yari gukoresha mu gikorwa cy’iterabwoba »
Ikindi giteye urujijo ni uko Mbabazi abwira abanyamakuru ko Ndayizera ngo yemeye ibyo ashinjwa, nyamara, Ndayizera agahita amutamaza kuko asobanura ko atazi ibyo ashinjwa!

Prof Dr Charles Kambanda, akomoza kuri iki kibazo yagize:

 » Ngo  » yafatiwe i Nyamirambo amaze gushyikirizwa ibyo biturika. We n’undi muntu wari umaze kubimuha bahise batabwa muri yombi »

Tekereza umuntu wafaswe akora  » icyaha » gikomeye kuriya, bakaba bamufatanye  » igikoresho » kimeze kuriya ariko:
( a) akabanza kuburirwa irengero kuburyo inzego z’umutekano zavugaga ko zitazi aho ari!!!-

(b) bamweretse itangazamakuru nyuma y’iminsi ingaye

( c) ntabwo aragezwa imbere y’ubutabera

( d) uwamuhaye kiriya gikoresho nawe yarafashwe ariko ( i) ntabwo bamweretse intangazamakuri yewe ( ii) ntanazina rye batangaza!!!!!

( e) Yahawe igikoresho kimeze kuriya kukarubanda kuburyo yafazwe yakira igikoresha cyagisirikare ariko, iyo incident nta wundi muntu wayibonye!!! Tekereza ukuntu bafashe bariya bantu bahana igikoresho cyagisirikare kukarubanda ariko ntamuturage wabibonye kireka ababafashe!!!

Uwamuhaye kiriya gikoresho agombye kuba agifite  » ka-stress » bashaka ko abanza kwivuza mbere y’ukwo bamwerekana cyangwa bamuvuga izina!!!

Iyi scene imeze neza neza like ukuntu bishe Rwigara;  » accident » yabaye mumuhanda hagati ariko ikabomwa n’inzego z’umutekano gusa! Kandi inzego z’umutekano gusa nizo « zatabaye » gusa »!!!