Partager/Share/Sangiza

27/12/2017, Ubwanditsi

Mu cyumweru gishize, umucamanza w’umufaransa ku bikorwa by’iterabwoba Jean Marc Herbaut yatangaje ko imirimo y’iperereza ku bagize uruhare mu iraswa ry’indege yari itwaye Perezida Yuvenali Habyalimana n’abo bari kumwe, isojwe. Ibi bikaba bivuga ko dosiye yayishyikirije ubushinjacyaha bw’i Paris kugira ngo abe ari bwo bukomeza akazi kuri icyo cyaha cy’iterabwoba.

Ubushinjacyaha bw’i Paris bushobora gusanga dossier irimo ibimenyetso simusiga kuri ba nyirabayazana ba kiriya gikorwa cy’iterabwoba cyahitanye abari mu ndege bose. Icyo gihe, ubushinjacyaha buzasaba ko bagezwa imbere y’urukiko. Cyakora, ubushinjacyaha busanzwe nta bimenyetso, bwashyingura dosiye ntihagire ukurikiranwa.

Mu kiganiro musanga munsi hano, abatumirwa (Prof Dr Charles Kambanda na Amb. Jean Marie Vianney Ndagijimana) barasobanurira umunyamakuru Serge Ndayizeye wo kuri Radio Itahuka imiterere y’iyi dosiye. Baravuga aho babona yerekeza bahereye ku buremere bwayo n’ibyo bayiziho.

Iriya ndege yarimo abantu bakomoka mu bihugu bitatu (harimo abanyarwanda, abarundi muribo Perezida Sipiriyani Ntaryamira, harimo kandi n’abafaransa batatu, abaderevu babiri n’umukanishi umwe). By’umwihariko, imiryango y’abo bafaransa baguye mu ndege ni yo yatanze ikirego, bityo aba ari na ho urwego rw’ubutabera mu Bufaransa bwahereye bukora iperereza ku barashe iriya ndege. Mushobora kongera gusoma ibyakozwe kugeza ubu kuri iryo perereza mu nkuru twatangaje tariki ya 30 Ukwakira 2017.

Aba batumirwa barasobanura impamvu basanga byanze bikunze iriya dosiye izarangira ari uko ba nyirabayazana bagejejwe imbere y’urukiko. Baremeza ko uretse n’abatangabuhamya, ko hari n’ibindi bimenyetso bifatika mu idosiye kuko ngo hakozwe iperereza rinononsoye; dore ko rimaze imyaka 20.