Impuguke ziragaragaza ko impamvu ubuhinzi bwazambye biterwa n’ubutegetsi butabwitaho uko bikwiye
22/11/2017, Ubwanditsi
Mu kiganiro musanga munsi aha, impuguke ziragaragaza ko impamvu ubuhinzi bwazambye bitewe n’ubutegetsi butabwitaho uko bikwiye. Hashize igihe mu Rwanda havugwa ikibazo gikomeye kandi kibangamiye cy’ubuhinzi bwifashe nabi kandi bikaba bifite ingaruka mbi mu buzima bw’abaturage. By’umwihariko kuva mu w’2013, tumwe mu turere tw’u Rwanda twahuye n’inzara, ndetse na n’ubu hari aho ikiri, ari na yo mpamvu bayise « nzaramba ». Iyo nzara yageze mu burasirazuba, mu majayaruguru, ndetse no mu majyepfo, irabazahaza, bayita « warwaye ryari », bitewe n’uko uwo yafashe yahindukaga indembe, uwo bahuye na we akagira ngo n’uburwayi kandi ari inzara. Hagati aho, igihugu kirimo impuguke mu by’ubuhinzi. Impamvu icyo kibazo kiriho ntigifatirwe ingamba nyazo ni ukubera iki? Ese ubundi cyacyemurwa gute? Abatumirwa bacu (Célestin Kabanda na Gaspard Gatera) baratenga ibitekerezo muri iki kiganiro cyateguwe na Emmanuel Senga afatanyije na Jean-Claude Mulindahabi:
Laisser un commentaire
Vous devez être connecté·e pour rédiger un commentaire.