Partager/Share/Sangiza

01/05/2018, Clara Simbi na Christian Murokore

Nk’uko twabibagejejeho ejo, impunzi z’abanyekongo bavuga ururimi rw’ikinyarwanda, zari zimaze icyumweru kirenga zaragoswe, noneho abapolisi bazimeneyemo ku ngufu n’amasasu, binjira mu nkambi batera ibintu byose hejuru, bahutaza abato n’abakuru, abakize bakizwa n’amaguru, inkambi isigarana polisi n’intere, zakomeretse zitabasha gushyiguka.  Hari hashize iminsi, abakurikira bose babona neza ko hari impagarara, muri kariya gace k’inkambi ya Kiziba. Nubwo impunzi zari zakomeje kwihagararaho ariko nk’uko umunyarwanda yabivuze, ntawuburana n’umuhamba koko. Ubutegetsi bwageze aho, bukoresha ingufu za polisi zinjira ku ngufu kandi mu buryo buhungabanya impunzi n’ibyazo, ndetse nk’uko mubyumva mu buhamya bw’imunzi hashobora no kuba hari ababiguyemo, abandi benshi bakomeretse. Imibare izamenyekana na yo. Nk’uko impunzi ubwazo zabisobanuye kuva mu minsi ishize. Kiriya gikorwa cya polisi ngo cyari kigamije guta muri yombi abari basanzwe muri komite ihagarariye impunzi.

Ikitumvikana ni uko, icyo gikorwa kije nyuma y’uko iyo komiye yari yaseshwe ku munsi w’ejo. Ntabwo byumvikana kuko n’abayigize bari batangaje ko badaharira nyuma y’icyo cyemezo cya MIDIMAR, nk’uko kigaragara mu nkuru yacu yo ku itariki ya 30/04/2018. Bibaye rero ubwa kabiri impunzi zongeye kuraswaho ku mugaragaro. Nk’uko mubyibuka mu nkuru lecpinfo.com yabagejejeho tariki ya 23 Gashyantare uyu mwaka, impunzi zasobanuraga ukuntu zari zaraye zirashwehondetse abarenga 10 bahasiga ubuzima. Igitangaje kandi kinababaje ni uko zarashweho zizira gusa ko zakoze imyigaragambyo mu mahoro, zigakora urugendo zikajya ku cyicaro cya HCR i Karongi zivuye mu nkambi ya Kiziba. Iminsi yakurikiyeho, impunzi zakomeje gutanga ubutumwa zigaragaza ko zahohotewe, zikanongeraho ko uretse no kuba bamwe muri bo barishwe, ko hari n’abafunzwe kugeza na n’ubu. Abakurikiranye neza bahise bumva ako karengane.

Nk’uko imwe mu mpunzi yaganiriye na Eugenie Mukankusi ibisobanura, impunzi ziri mu gihirahiro kidasanzwe kuko ubu zashwiragize ntizikiri mu nkambi kubera igikuba cyacitse. Hari n’izikomeje gusaba ko hagira abazigoboka zikisubirira iwabo muri Kongo: