Partager/Share/Sangiza

27/07/2020, Jean-Claude Mulindahabi

Mu kiganiro musanga munsi hano murumvamo Général James Kabarebe na Chaste Gahunde ku bijyanye n’ubuzima bw’impunzi muri Kongo hagati y’1994 n’1997. Mu minsi iri imbere tuzabagezaho n’ikiganiro kivuga ku buzima bw’impunzi nyuma y’1997 muri icyo gihugu.

Ku itariki ya 18 Nyakanga 2020, mu kiganiro cyanasohotse kuri YouTube ya Televiziyo y’u Rwanda Général James Kabarebe yavuze ko abasirikare ba APR (armée patriotique rwandaise, igisirikare cya FPR) ngo batajyanywe muri Kongo no kwica impunzi, ko ahubwo ngo bajyanywe no kuzicyura. Nyamara umwe mu bahungiye muri iki gihugu, kuva Bukavu kugera Mbandaka, hafi ibirometero 2000, aratanga ubuhamaya bw’ibyo yiboneye n’amaso ye mu nkambi zinyuranye yanyuzemo. Ni chaste Gahunde.

Général James Kabarebe yabaye umugaba mukuru w’ingabo z’u Rwanda, ndetse Laurent Désiré Kabila akimara kugera ku butegetsi, Général Kabarebe ni we wahise aba umugaba mukuru w’ingabo za Kongo. Kabarebe yanabaye Minisitiri w’ingabo mu Rwanda; na ho ubu ni umujyanama wa perezida Paul Kagame mu bya gisirikare. Chaste Gahunde ni Visi-Perezida w’Ishyaka Ishema ry’u Rwanda.

Ikiganiro: