Partager/Share/Sangiza

9/2/2018, Emmanuel Senga

@sebusenga

Impunzi z’abanyafurika mu myigaragambyo muri Isiraheli

Hashize igihe kinini ikibazo cy’impunzi z’abanyafurika zigomba kwirukanwa muri Isiraheli zikajyanwa mu Rwanda kivugisha menshi abategetsi b’u Rwanda, kenshi bakivuguruza ndetse rimwe na rimwe bakavuguruzanya hagati yabo. Minisitiri w’Intebe wa Isiraheli we ntava ku izima, yemeza ko izo mpunzi zigomba kujyanwa mu Rwanda, ngo kuko hari umutekano, kandi icyo gihugu kikaba cyarahagaritse jenoside.

Ni nde ubeshya amahanga hagati ya Kagame na Netanyahu? https://youtu.be/uNv7Mgnfa74

Iki kibazo kiri mu rwego rw’ibibazo urubyiruko rw’Afurika rurimo guhura na byo, rukanagerageza kubishakira umuti rwiyemeza guhungira aho rukeka ko hari amaramuko. Ntirunatinya n’ibyago byose rwahura na byo, nk’uko tubwirwa buri munsi n’itangazamakuru, abagwa mu nyanja ya Mediterane bagerageza kwambuka bajya mu Burayi. Abatabashije kugerayo tubasanga baheze muri Libiya, aho bahindurwa abacakara. Abakomoka muri Eritereya no muri Sudani bo bashobora kwambuka bakagera muri Isiraheli, aho basanga barahungiye ubwayi mu kigunda.

Muri ako kaga, igihugu cy’u Rwanda cyahaboneye uburyo bwo kwigaragaza, mu maso y’amahanga, ko ari igihugu gitabara abababaye; nyamara ariko impuhwe zacyo ni za zindi za Bihehe, kuko inyuma y’izo ngirwampuhwe hihishe ubucuruzi n’ubugome bitagira ivugiro. Koko rero u Rwanda rwakira izo mpunzi, ariko ntirugire icyo ruzimarira, ahubwo rukazisubiza mu nzira y’umusaraba, yo kutagira aho ziba no kutagira icyo zikora.

Muri imwe muri anketi yari yakozwe n’impuguke zakurikiye iki kibazo, ikabonana na bamwe mu mpunzi, zavugaga ko izo mpunzi zicuzwa utwo zivana muri Isiraheli, ahasigaye zikoherezwa muri Uganda; ubundi zigasubira mu nzira yazo y’umusaraba.

Nk’uko iki kibazo cyakomeje gukurikiranwa n’abashakashatsi banyuranye, byaje kugaragara ko hari ibyo impunzi zihurizaho zibona mu Rwanda iyo zigezeyo. Muri ibyo twavuga ko impunzi, mbere yo gufata urugendo rwo kuzanwa mu Rwanda, ziba zabanje kubwirwa ko zifite amahitamo abiri gusa:

-kwemera kujya mu Rwanda cyangwa gufungirwa muri Isiraheli. Impunzi zabajijwe zose zavuze ko gufata icyemezo cyo kujya mu Rwanda byaterwaga no gutinya uburoko muri Isiraheli, kandi zikanibeshya ko mu Rwanda ari igihugu gishobora kuba cyagira icyo kizimarira. Ibyo byaje kuyoyoka.

Ibyo zibona zigeze mu Rwanda kandi zose zihurizaho, nk’uko nabashyiriyeho uyu mushumi uduha amakuru yose kuri iki kibazo, ariko nkaba ngira ngo mwisomere amakuru ateye agahinda musoma muri iyi nkuru « Asylum Seekers Deported From Israel to Rwanda Warn Those Remaining: ‘Don’t Come Here’ » umuntu yabasemurira agira atai  » Impunzi zishaka ubuhungiro  muri Isiraheli zavanyweyo zikazanwa mu Rwanda ziraburira abo zasizeyo zigira ziti: Ntimuzigire muza hano« : https://www.haaretz.com/misc/writers/1.4968792

-Zamburwa ikitwa icyangombwa cyose zigisohoka mu ndege. Abashinzwe abinjira n’abasohoka ku kibuga cy’indege i Kanombe bahita bafatira ibyangombwa byabo byose, ubwo impunzi zigahinduka « abatagira impapuro »;

-Zijyanwa mu mahoteri aho zitegekwa gutanga amafaranga menshi ku ijoro;

-Nyuma y’iminsi iri hagati y’iminsi itatu n’icyumweru, zisohorwa muri ayo mahoteri ngo zirwaneho zitazi igihugu, zitazi aho zijya, zigatangira guteseka;

-Zicuzwa udufaranga twose hakoreshejwe amayeri y’ubwoko bwose, kubera ahanini kutamenya ururimi n’aho babaza ibibazo byabo;

-Izibashije kunyura muri urwo rushundura rw’ibibazo zishobora gutangiza udushinga duto tw’ubucuruzi, ariko zigahomba mu gihe gito cyane, ahasigaye zikisanga mu muhanda nta kivurira;

-Zimwe zambutswa umupaka zikajyanwa muri Uganda ku kagambane ka Leta y’u Rwanda.

Izi ngorane zose zikaba ari zo zitera impunzi zibeshye zikajya mu Rwanda gutanga impuruza kuri bene wabo basigaye muri Isiraheli, kugira ngo batazibeshya bakemera kuza mu Rwanda, kuko mu Rwanda ni ubukene gusa gusa, nta kazi kahaba, n’abenegihugu ni abashomeri, ku buryo nta cyo u Rwanda rwabeshyeshya abanyamahanga ngo baruhungiremo.

None niba ibibazo bimeze uko bimeze mu Rwanda ku mpunzi z’abanyafurika zirukanwa muri Isiraheli, kuki Kagame na Netanyahu batavuga rumwe kuri iki kibazo, kugira ngo bagifateho umwanzuro wo kugihagarika burundu?

Kuri Netanyahu, Minisitiri w’Intebe wa Isiraheli, ikibazo cyo kubona aho yimurira impunzi z’abanyafurika ni ikibazo cya politiki. Netanyahu amaze gutakaza icyizere cy’abanyaIsiraheli, barimo n’abo mu ishyaka rye, utaretse n’izindi ngorane zituruka ku bibazo by’inyerezwa aregwa, ku buryo kubona aho yasuka izo mpunzi byamubera igitego ku rwego rwa politiki. Ariko rero imiryango irengera uburenganzira bwa kiremwamuntu muri Isiraheli ntimworoheye,  ku buryo hashize igihe itegura imyigaragambyo yo kwamagana icyo cyemezo cyo kohereza impunzi mu Rwanda.

Undi iki kibazo kitoroheye ni Kagame, cyane ku rwego mpuzamahanga, cyane cyane ko ubu ari na we uyobora umuryango w’Afurika yunze ubumwe. Abaperezida bagenzi be ntibiyumvisha ukuntu abazenguruka akajya kumvikana na Netanyahu ku kibazo kireba Afurka yose, mu gihe izo mpunzi zikomoka muri Afurika. Akaba ari yo mpamvu, mu gushaka kujijisha abanyarwanda yarategetse abagaragu be, Louise Mushikiwabo na Olivier Nduhungirehe, bashinzwe ububanyi n’amahanga, ngo bajye mu itangazamakuru bavuguruzanye. Yashakaga ko ikizava muri ayo manyanga yo gucuruza impunzi icyo ari cyo cyose, kizasanga hari icyakivuzweho. Nibiramuka byemejwe ko impunzi zigomba kujyanwa mu Rwanda, Mushikiwabo azaba yaravuze ukuri; nibiramuka bitewe utwatsi Nduhungirehe na we azaba yaravuze ukuri. Muti ntibyumvikana, yego ariko ni ko Kigali ikora. Politiki yayo yose ishingiye ku kinyoma no gutekinika.

Ni izihe ngorane zishobora kuvuka muri iki kibazo?

Iya mbere igaragara ni iyo mu rwego rw’amategeko agenga impunzi muri rusange. Ubundi impunzi, kugira ngo ive mu gihugu ijye mu kindi, igomba kugira urupapuro ruyiherekeza, rugaragaza ko ifite uburenganzira ku buhunzi ubu n’ubu, kandi bikagaragara ko byatanzwe n’igihugu iki n’iki cyasinye ku masezerano arebana n’impunzi. Muri iki kibazo si ko bikorwa, amanyanga ni yo yafashe umwanya w’amategeko.

Bivuye kuri uru rwego rw’amategeko areba impunzi, ibikorwa byose hagati y’u Rwanda na Isiraheli, birasa n’ubucuruzi bw’abantu, busanzwe butemewe ku rwego mpuzamahanga. Bigaragaye ko ari ko bimeze, Kagame na Netanyahu babiryozwa. Kandi ni ko bimeze, kuko, kubera ibihe bikomeye by’amafaranga u Rwanda rurimo, ntirushobora kwitesha miliyoni magana abiri z’amadolari Isiraheli izatanga ku mpunzi ibihumbi hafi 40 byakoherezwa mu Rwanda.

Nyuma y’izi ngingo ziherekeje iki kibazo, birasaba ko Umuryango mpuzamahanga, ndetse n’abanyarwanda bagifite umutima wa kimuntu, ko bakwiye kugeza impungenge z’izo mpunzi zageze mu Rwanda kuri bene wabo, kugira ngo hato bataziroha mu ruzi barwita ikiziba ngo babasanze mu Rwanda. Impunzi ziratabaza, ari izikiri muri Isiraheli, ari n’izagize ibyago zikazanwa mu Rwanda.  Ahasigaye abantu bari bakwiye gukomeza bagatabaza, kugira ngo u Rwanda rutazasigara ari iciro ry’imigani ko rugurisha abanyafurika, nubwo byari bisanzwe ko rwiyicira abana barwo.