Partager/Share/Sangiza

28/01/2019, Jean-Claude Mulindahabi

Tariki ya 28 Mutarama 2019, imyaka 58 irashize abanyarwanda bari ku isonga muri politiki bahuriye i Gitarama bafata icyeezo ko u Rwanda rwagendera kuri Repubulika. André Sebatware wabye bourmestre nyuma akanaba Ministre muri Repubulika ya mbere, ni n’umwe mu bari muri iyo nama y’i Gitarama yafatiwemo icyo cyemezo, aratubwira uko byari byifashe kuri uwo munsi, ni kuri micro ya Gaspard Musabyimana wa Radiyo Inkingi :

Dr Théogène Rudasingwa, kuri micro ya Yoseph Ngarambe kuri Radiyo Ishakwe asobanura ko nyuma y’imyaka amagana, hari impamvu zigaragara zatumye bariya bagabo biyemeza impinduka y’imitegekere.

Faustin Twagiramungu ari mu asobanura ko umunsi nk’uyu udashobora kwibagirana, haba mu bemera Repubulika haba no mu batemera cg batubahiriea amahame ya Repubulika. Uwahoze ari Minisitre w’intebe, anavuga ko abategetsi bateshutse ku ntego nziza za Repubulika, bikaba byari ko habaho impinduka yatuma koko Igihugu cyubahiriza indangagaciro za Repubulika kuko byaha buri munyarwanda kugira uburenganzira n’imibereho nyayo mu gihugu cye.