Partager/Share/Sangiza

11/03/2018, Ubwanditsi

Phil Taylor

 

Ku nshuro ya karindwi igihembo cyitiriwe Victoire Ingabire Umuhoza gitangwa. Kuri iyi nshuro cyahawe Phil Taylor na Charles Onana. Bombi bakunze gukurikiranira hafi ibibera mu karere k’ibiyaga bigari, bakagira n’umwihariko wo gucukumb.ura ku bibera mu Rwanda. Babikoraho ibiganiro ndetse basohoye ibitabo byinshi bivuga kuri ibi bihugu birimo n’u Rwanda. Phil Taylor akora ibiganiro mu rurimi rw’icyongereza kuri Radio CIUT 89.5 FM, iri Toronto muri Kanada. Phil Taylor akurikirana kandi agatangaza n’ibibera muri kariya karere k’Afurika kuva mu myaka 1990.

Charles Onana

Charles Onana ni umugabo ukomoka muri Kameruni, akaba aba mu Bufaransa muri iki gihe. Ni umwanditsi w’ibitabo akaba n’umunyamakuru ucukumbura, agakora iperereza n’ubushakashatsi bunoze ku bibazo biremereye. Yanditse ibitabo byinshi ku karere k’ibiyaga bigari, ku Rwanda na Repubulika ihranira Demokarasi ya Kongo. Kimwe mu bitabo yanditse, yagifatanyije na Déo Mushayidi kitwa « Les secrets du génocide rwandais: les enquêtes sur les mystères d’un Président », cyasowe mu Bufarnsa mu w’2002. Ubutegetsi bw’u Rwanda bwatanze ikirego nyuma y’isohorwa ry’iki gitabo ariko ntibyigeze bigira inkurikizi kuko nyuma ubwo butegetsi bwaje kuvanaho icyo kirego.

Igihembo cyitiriwe Madame Victoire Ingabire Umuhoza gitangwa hakurikijwe iki?

Igihembo cyitiriwe Madame Victoire Ingabire Umuhoza, gihabwa umuntu cyangwa ishyirahamwe, hashingiwe ku bikorwa binyuze mu nzira y’amahoro mu rwego rwo guharanira demokarasi, ubwisanzure mu bitekerezo, uburenganzira bw’ikiremwamuntu muri rusange, gufasha abenegihugu kumvikana, cyangwa guharanira ikintu cyose kigamije ko mu karere k’ibiyaga bigari by’Afurika buri muntu yabaho mu buryo bubereye ikiremwamuntu.

Victoire Ingabire afunze kuva 14/110/2010, yagaragaje ko ataciwe intege n'abamufunze. Ifoto (c) friendsofvictoire
Victoire Ingabire afunze kuva 14/10/2010, yagaragaje ko ataciwe intege n’abamufunze. Ifoto (c) friendsofvictoire

Iki gihembo cyashyizweho tariki ya 12 Werurwe 2011. Urugaga mpuzamahanga rw’abategarugori ruharanira demokarasi n’amahoro (RIFDP) rwashyizeho iki gihembo rugamije ko hazirikanwa, uburyo Madame Victoire Ingabire Umuhoza yerekana ubwitange mu guharanira ko binyuze mu mahoro, abantu bashobora gukemura amakimbirane.

 

Ibyingenzi byavugiwe mu muhango wo gutanga igihembo: