Indwara ya « CWE » iheranye abanyarwanda.

Umunyarwanda yaravuze ati « ruriye abanda rutakwibagiwe », ibyo tuzuve kuri ibi bihugu, iyo witegereje neza usanga n’u Rwanda rwacu ari ho rugana. Amakosa akorwa atuganishayo ni menshi, ariko rimwe mu y’ingenzi yahindutse nk’indwara, ni ikintu cya “cwe” kiranga umunyarwanda mu nzego zose, kandi kikamunga sosiyeti, nka ya ndwara y’ikibyimba kinini gikura kikazameneka kikabyara igisebe cy’umufunzo kibabaza cyane.
Uyu muco w’abanyarwanda wo kutabasha kwatura ngo banenge ibintu bitagenda bikorwa n’ubuyobozi, kandi babona n’amaso yabo, ni wo ugenda ubyara ibindi byago bigenda byisukiranya uko bwije uko bukeye.
Nawe se, Sendashonga na Lizinde, umwicanyi Kagame abahige bukware kugeza abirengeje, nta cyaha barezwe, nta rubanza baciriwe, abandi banya politike bose bati “CWE”, haburamo n’umwe wagira abandi inama, ati « ibi ntibikwiriye mu Rwanda rushya twaharaniye ». Umusaruro wavuyemo ni uko wawundi wabikoze, yigiriye inama ati « ariko ubundi ko ntawatinyutse kumbaza », reka nze nkwereke, aba akurikijeho Pasteur Bizimungu na Ntakirutinka, babacurira ibinyoma reka sinakubwira, abantu bose babireba, cyane cyane abanyapolitiki bagenzi babo, bajugunya mu buroko, nuko ba bandi bose bari basangiye umwuga ngo “CWE”. Hakurikiyeho iki? Barishwe ba Rwisereka, Cyiza, Mucyo , Inyumba, n’abandi ntarondora ngo ndangize, byose bitewe n’uko abanyapolitiki barebereye umwicanyi akora amahano bakaruca bakarumira, undi na we akumva ko ari nk’aho ahawe uburenganzira bwo kwikiza uwo ashatse wese kandi mu buryo abishatse. Ibi ni na byo byatumye ava no mu banyapolitiki yadukira n’abandi bagize izindi nzego nyarwanda.
Aricwa Rwigara Assinapol, urugaga rw’abacuruzi bagenzi be ruti “CWE” undi na we ati shyuhuhu, ubwo mucecetse munshyize igorora reka mbongerereho na Makuza , Rwabukamba n’abandi, ilisiti iba ndende.
Aba yadukiriye mu bihayimana, nyuma y’abasenyeri biciwe i Gakurazo, abandi bihayimana bagiye bicwa urusorongo, bikavugwa n’imiryango mpuzamahanga iharanira uburenganzira bwa muntu, ariko abihayimana nyirizina bo bati “CWE”.
Biragenda bigera mu bacikacumu, baricwa umusubirizo, abandi barafungwa bazira akarengane, umuryango wa IBUKA wakabaye uwa mbere mu kubarengera na wo uti “”CWE”.
Ntibyahagariraho, umwicanyi Kagame yadukira n’abanyamakuru abaraba ivu, arica aratsemba, arafunga abagize amahirwe barahunga, ariko umuryango uhuza abanyamakuru na wo uti “CWE”, bakavugirwa gusa na “Reporters without borders”.
Ya ndwara ya “CWE” iragenda igera no mu baganga, aricwa Dr. Gasakure, urugaga rw’abaganga rurinumira.
Arafungwa Ingabire, arafungwa Diane Rwigara na Nyina, n’abandi bagore benshi barengana, harimo n’abazunguzayi, imiryango iharanira uburenganzira bw’abagore iti “CWE”.
Barafungwa ba Tom Byabagamba, General Rugasara na bagenzi babo, abandi basirikare bagenzi babo bati “CWE”.
Birakomeza bigera no mu bahinzi-borozi, babuzwa amahwemo na Leta ya Kagame, imyaka yabo babuzwa kuyicuruza, amata babaha igiciro cy’intica ntikize, babategeka ibyo bahinga kandi bitababereye, na bo bati “CWE”.
Abayobozi umunyagitugu akabatuka akandagaza ku karubanda, akabagerekaho amakosa yose ari yo n’atari yo, bose bati “CWE” bakarebana mu maso bose bati wumve nkome.
Bigiye kujya irudubi, amadayimoni ya wa mwicanyi aba atangiye no kwibasira amasengero ayafunga hamwe n’abashumba bayo, abo basangiye umwuga bo bati “CWE” dukome maze natwe ayacu bayafunge.
Uwarondora bwakwira bugacya, kandi uri mu Rwanda usoma ibi, yavuga ati ariko namwe ntimugashinyagure, tuvuge iki se, tuvugire he? Ko twagoswe byarangiye. Nyamara nubwo ari byo koko ko umunyagitugu Kagame yica, arigisa, afunga akaniba, ariko mwene iyi migirire yo kurebera ibintu gusa, tukibwira ko hazaza ikivajuru kikaza kudukemurira ibibazo, ni byo bituma twibeshya, tugahora mu byiringiro bidafite ishingiro, hagati aho umunyagitugu we agakura mu bugome bwe, ari na ko atumaraho abantu, byose biturutse kukuba twarahaye intebe “CWE” mu migenzereze yacu ya buri munsi, tukabura wa mutima wo kujya ku ruhande rw’ukuri no kugushyigikiranamo.
Ibi rero ni byo bituma abantu, mu kutavuga kwabo, babika ingorane, ububabare n’agahinda mu mitima yabo, kuzagera igihe bizaturika bigasohoka, bigasa nka ya Kanseri abaganga babonye yararenze umurwayi, nta kindi asigaje uretse gutegereza urupfu. Natwe rero banyarwanda, niba tutikubise agashyi ngo tuve muri ‘’CWE” tujye mu ruhande rw’abaharanira ukuri, tuzaba turi gutanga umusanzu mubi wo gusenya igihugu cyacu. Nkunze kubwira abantu nti muratinya iki ko n’ubundi mutazabaho nk’Ibisi bya Huye, ko iyi si twese twitambukira, mwaharaniye ukuri, mukanga ikinyoma n’akarengane, mukazasiga inkuru nziza imusozi, kandi mukaraga igihugu cyiza abana banyu. Mureke kugenerwa imibereho yanyu n’umunyagitugu wibwira ko imbunda n’amasasu ari byo bizatuma abagenza uko yishakiye, reka nsoze n’iyi nteruro nkunda cyane ya Martin luther King Jr. “ Our lives begin to end the day we become silent about things that matter” ( ubuzima bwacu butangira kurangira iyo duhisemo guceceka imbere y’ibintu bifite agaciro”.
Abantu bakomeje gutekereza icyakorwa, muri abo basa n’abatanga ibisubizo byakosora iyo CWE, harimo Joseph Matata na Aloys Simpunga, twumva kuri Radio Inkingi ku bibazo bya Gaspard Musabyimana. Nimubakurikire:
|
Laisser un commentaire
Vous devez être connecté·e pour rédiger un commentaire.