Partager/Share/Sangiza

06/07/2018, Jean-Claude Mulindahabi

Mu Rwanda hamaze iminsi hagabwa ibitero kandi bishobora no kuba bikomeye kurusha uko bamwe babitekereza. None, mu gihe abategetsi b’u Rwanda bakunze gutangaza ko imbibi z’igihugu zirinzwe neza, ni gute mu minsi ya mbere, ibitero byagabwe, ntihagire abahatana na byo mu ngabo z’u Rwanda, nk’uko inkuru zanyuze kuri Radiyo Ijwi ry’Amerika na BBC Gahuzamiryango zabitangaje? Izo nkuru z’ayo maradiyo wazisanga muri LECPINFO. Ibitero bya mbere wagira ngo ni nko gukeneka abarinzi. Icya mbere cyabaye tariki ya 19 Kamena, icya kabiri muya 01 Nyakanga mu murenge wa Nyabimata mu karere ka Nyaruguru. Mu minsi yakurikiyeho, muri iyo ntara y’Amajyepfo hanavuzwe imirwano kugeza ubu bikaba bikigoranye kumenya neza ubukana n’umubare nyawo w’abo byahitanye n’abakomeretse, ndetse n’amakuru y’impamo kuko ari abategetsi b’u Rwanda ari n’abateye (batazwi kugeza ubu) bose ntacyo batangaza. Ibi bibaye mu gihe abanyarwanda basanzwe bafite ibibazo by’insobe. None se intambara yaba ari yo yabikemura? Ese izindi nzira zo gukemura ibibazo zarananiranye. Ibi bibazo ni bimwe mu by’ingenzi tubaza abatumirwa bacu.

Abatumirwa ni Padiri Thomas Nahimana, Paul Rusesabagina, Jean-Claude Nkubito na Major Jean Marie Micombero utarabashije kuboneka ku munota wa nyuma;