Partager/Share/Sangiza

07/11/2017, yashyizwe mu Kinyarwanda na Emmanuel Senga.

Reka mbanze mbahe mu ncamake y’uko umubano hagati y’ibihugu byombi wifashe.

Hashize igihe gito cyane, guhera mu kwezi gushize kwa cumi, igisirikari cya Uganda n’ishami ryacyo ry’iperereza (CMI Chieftaincy of Military Intelligency) bataye muri yombi abanyarwanda bakekwaho gucengera inzego z’ubutasi za Uganda, babifashijwemo n’inzego z’igipolisi za Uganda, ndetse bikanavugwa ko n’umukuru w’igipolisi cya Uganda, Jenerali Kale Kayihura na we yaba abiri inyuma.

Icyabyukije ikibazo ni ibintu bibiri by’ingenzi: gushimutwa kwa Lt Joel Mutabazi wari warahungiye muri Uganda, ariko kubera umutekano we, amaze guhigwa no kuraswaho, Umuryango wa Loni ushinzwe impunzi ukamushyira ahantu hihariye, aho yarindwaga n’abapolisi ba Uganda. Kuba yarashimuswe akajyanwa mu Rwanda, byahise bigaragaza ko abapolisi ba Uganda babiri inyuma. Impamvu ya kabiri ni iyicwa rya Kaweesi mu ijoro ryo kuwa 27/3/2017, ryatumye Museveni ashaka kumenya neza uwabigizemo uruhare. Anketi zakozwe ziratunga urutoki Leta y’u Rwanda, aho bivugwa ko abicanyi ba Kagame bari barasabye Kaweesi ko yatega umutego Kayumba Nyamwasa, akicirwa muri Uganda. Ndetse ngo Kaweesi yari yahawe amafaranga menshi yo gukora ubwo bwicanyi, bakaba baranayabonye kuri konti ye. Ariko yaje kubigeza kuri Museveni, uyu na we amusaba kutijandika muri ayo mabi.

Ibyakurikiye ni uko yishwe, ndetse ku buryo busa n’ubwari burimo gukoreshwa mu Burundi, aho abicanyi b’u Rwanda bazaga kuri moto bagahitana abasirikari bakuru ba Perezida Nkurunziza. Ni na ko Kaweesi yishwe.

Muri anketi y’uru rupfu rwa Kaweesi, inshuti ye y’umukobwa yagejeje kuri Museveni « flash disc » yari yarahishe, ihishura uko ubwo bwicanyi bwagenze. Uyu mudamu Mbabazi akaba arindiwe umutekano n’abasirikari mu bashinzwe kurinda Museveni. Ikindi ni uko uyu mudamu abapolisi bari bamurembeje bamutegeka kuvuga ko ari abapolisi ba Uganda bishe Kaweesi. Ubwo murumva ko hari ibyo bahishaga.

Mu gihe nari ndimo nkurikirana izi nkuru mu bitangazamakuru bya Uganda, nahingutse ku cyitwa Spy Reports, cyanditse ku byatangajwe kuri wa mubonano hagati ya Museveni na Kagame, waba warabereye i Dubai mu nama iharangiye, yitwa Africa Global Business. Iki kinyamakuru kiragaruka no ku nama Kagame yateranije y’inzego nkuru z’umutekano ngo bafate ingamba zo guhangana na Museveni.

Kugira ngo ntagira icyo ntubya muri iyi nkuru, niyemeje kuyisemura uko yakabaye, nkabaha n’aho mwayisanga ngo muyisomere. Nyuma y’iyi ncamake ku makuru avugwa hagati y’ibihugu byombi , nagira ngo mukomereze ku nkuru ya Spy Reports nk’uko nayihinduye mu Kinyarwanda.

Intambara y’ubutita Rwanda- Uganda: Kagame yatumije inama y’abakuru b’umutekano, inama yo mu Urugwiro irasuzuma kumena amabanga kwa Museveni. Yanditswe na Hardson Rugamba

Perezida w’u Rwanda Jenerali Kagame yateranije inama y’abakuru b’inzego z’umutekano yizera, mu gihe umubano hagati ya Kampala na Kigali ukomeza kugenda ukonja.

Nk’uko amakuru aturuka mu basirikari bo hejuru bari mu Rugwiro, iyo nama yateranye kuwa gatandatu Kagame agarutse avuye mu nama ya Africa Global Business yari yateraniye i Dubai, ikaba yari irimo Fred Ibingira uyobora Reserve Force, Joseph Nzabamwita, umukuru w’Iperereza ry’igihugu na Serivisi z’umutekano (NISS), James Kabarebe, Minisitiri w’Ingabo, na Francis Mutiganda ushinzwe iperereza ryo hanze (Rwanda External Security Organization-ESO).

Abatugejejeho amakuru baratubwira ko impamvu y’inama kwari ukwigira hamwe uko bahindura imikorere, kuko Leta ya Uganda yari irimo kugenda ifata ba maneko bakoreraga muri Uganda kimwe n’abapolisi bakekwagaho ko bakoreraga Leta ya Kigali.

Mu minsi ya vuba aha, ishami rya gisirikari rishinzwe ubutasi (CMI Chieftaincy of Military Intelligency) ryari ryafashe abapolisi benshi ba Uganda n’umunyarwanda wahoze mu gisirikari cy’u Rwanda, René Rutagungira, baregwaga gushimuta no kohereza mu Rwanda Joel Mutabazi,wari mu barindaga Kagame, akaba yari yarasabye ubuhungiro i Kampala, none akaba yarakatiwe burundu mu Rwanda.

Kigali na yo mu kwihimura kuri Uganda, mu cyumweru gishize, yirukanye abakozi b’abanyauganda bakoraga mu myanya ikomeye nta gisobanuro bahawe. Abakoresha babo bategetswe kubasimbuza impunzi z’abarundi cyangwa abanyarwanda babifitiye ubushobozi.

Umwe mu baduha amakuru yatubwiye ko Kagame atari acyumva neza uwahoze ari shebuja mu gihe cy’intambara ya Luwero, maze avuga ko ngo agiye kurebana na Kampala by’ukuri.

Biranavugwa kandi ko muri iyo nama yo kuwa gatandatu, mu ngingo zagiweho impaka kugira ngo bazihimure kuri Kampala, harimo n’ibyakorwa, mu gihe bivugwa ko Museveni agiye guhinduza itegeko nshinga kugira ngo azongere yitoze muri 2021.

 » Kigali itegereje ko itegeko nshinga rihindurwa, kuko  Kagame yemera ko guhindura itegeko nshinga nta kizabibuza, hanyuma akabizamukiraho agateza akaduruvayo nyuma y’iryo hindurwa ry’itegeko nshinga », arega Museveni kwizirika ku butegetsi.

Ikindi kivugwa  ni uko muri iyo nama, bemeranyijwe guteranyiriza amafaranga umuntu umwe ukomeye muri Opozisiyo, maze bakamufasha guteza imidugararo kugeza ubutegetsi bwa Museveni buhirimye.

Muri iyo nama hari undi mugambi ariko bakaba baratinye kuwugeza kuri Dr. Besigye, kuko bari barigeze kumuhemukira mu minsi yashize. Bari baramwemereye kuzamufasha cyane, ariko nta cyo bigeze bamukorera, na ho Jenerali Muntu we yarabahakaniye gukorana na bo kugira ngo agambanire Uganda. »

Ikindi kivugwa ni uko Kigali ngo yaba itegereje ikizakurikira Kale Kayihura, bamaze gufunga abamufashaga ba hafi. Hakunze kuvugwa ko Kigali yaba ishyigikiye ko Kayihura yasimbura Perezida Museveni, ariko Kigali iherutse kubihakana.

Muri iyo nama bagarutse kuri Ambasaderi w’u Rwanda muri Uganda, Frank Mugambage, basanga yariyegereje abashyigikiye cyane Museveni , ndetse n’imikoranire y’abakozi b’Ambasade, cyane ushinzwe imibanire ya gisirikari (attaché militaire), James Burabyo.

Aya makuru aturuka mu gisirikari yatubwiye ko muri iyo nama bagarutse k’ukuntu imigenzereze yabo y’ibyo bakorera muri Uganda, basanga urwego rw’ubutasi rwa gisirikari rugomba kuba rwarabimenye.

Kagame yahakanye ko atabonanye na Museveni i Dubai.

New Vision, ikinyamakuru cya Leta ya Uganda, cyari cyanditse mu nkuru zacyo zo kuwa gatanu ko Kagame yari yahuye na Yoweri Museveni igihe bari mu nama ya Global Africa Business Forum i Dubai, inama Kagame yari yafashemo n’ijambo kuwa gatatu. Ubwo New Vision yasubiragamo amagambo yari yavuzwe na Minisitiri wa Leta w’Ububanyi n’Amahanga, Henry Okello Oryem wemezaga ko umubano wari wabaye koko.

Ariko, KToday, ikinyamakuru cyegereye Leta ya Kigali, gisohoka kuri internet, cyari cyavuze ko uwo mubonano utari wigeze uvugwa n’ikinyamakuru icyo ari cyo cyose, nta twita, nta foto yari yagaragaye ku rubuga rw’amafoto ya Perezida. Ntibyari bisanzwe.

Ikinyamakuru KToday cyanditse gitya: « Ibikozwe na Perezida byose bitangazwa mbere na nyuma yo kuba na @Urugwiro, twita y’Ibiro bya Perezida. Nyuma y’isaha yenda amafoto aba ashobora no kuboneka ku rubuga rw’amafoto ya Perezida ».

Abari bajyanye na Perezida na bo bemeza ko uwo mubonano utigeze ubaho.

Rwanda-Uganda Cold War: Kagame summons security chiefs, Urugwiro meeting details on Museveni leak