Partager/Share/Sangiza
Aba basirikari bazatuma abanyarwanda bumvikana mu mahoro?

 

 

09/01/2018, Emmanuel Senga

@sebusenga

FPR itera u Rwanda yari yitwaje ingingo 8 zari zigize umugambi wayo wa politiki, washoboraga no kunogera buri Munyarwanda.

Nyamara uko byagenza ibara umupfu. Aho kwimakaza amahoro mu gihugu no kurandura itsembabwoko, FPR yaje itsemba icyo yasanze gihagaze cyose mu Rwanda. Abo Fpr yasanze mu Rwanda, abo itishe yarunze mu munyururu, maze ikomeza kubakorera iyicarubozo. Abagerageje kuyihungira muri Congo, yabakurikiyeyo irabamara. Guhera muri 1994 no gukomeza, imaze gufata ubutegetsi mu mivu y’amaraso itagira uko ingana, yashyize mu banyarwanda indwara y’ubwoba, kugeza ubwo buri Munyarwanda FPR yasanze mu Rwanda, yaryamaga ataryamye, ndetse benshi bararaga mu bihuru no mu myobo, bihishahisha, bagira Imana bakarenza umunsi. Muri uru rwego, hari Intara zakubuwemo abaturage bazo ( bitavuze ko n’izindi zitatsembwemo abantu), nk’Intara ya Kibungo yaje kwitwa Intara y’ Iburasirazuba. Muri iki gice cy’u Rwanda, kubera ko intambara yashojwe n’Inkotanyi yatangiriye i Kagitumba, hahoze hitwa muri Perefegitura ya Byumba, ikomereza no mu cyahoze cyitwa Kibungo,  ku buryo abaturage bari muri ayo maperefegitura uko ari abiri babaye mu ba mbere bajahajwe n’intambara yiswe iyo mu Ukwakira 1990. Aba baturage barishwe barashwe, bakubiswe udufuni, batwikiwe mu mazu, abandi bajyanywe muri Pariki bagatwikirwayo, abandi bakajugunywa mu Rusumo, nk’uko abatangabuhamya babihurizaho. Ariko ni na ko byagenze no mu yandi maperefegitura.  None aba baturage bakorewe ibi, bagira Imana bakabihonoka, ni bo wakumvisha ko FPR yaje yifuza amahoro arambye?

Indi ngingo FPR yari yareshyeshyeje abanyarwanda yari iyo guca ubuhunzi burundu. Nyamara igifata ubutegetsi, ni ho habonetse umubare w’impunzi utarigeze na rimwe ugerwaho mu mateka y’u Rwanda. Imibare ivuga ko hashobora kuba harahunze abagera kuri miliyoni 3 (3,000,000), bamwe muri bo berekeza muri Congo, nubwo FPR yabakurikiranye ikabatsembamo benshi.

Ntatinze mu magambo ibyo FPR yari yarijeje abanyarwanda ntiyigeze ibikora; ahubwo yarabangaje, irabica, abasigaye irabakenesha, ibagira ingaruzwamuheto mu gihugu cyabo, ku buryo ubu Kagame n’ibyegera bye barota guhindura u Rwanda rukava ku kwitwa Repubulika, rukihindukira ubwami. Ibi kandi akazabikora nta munyarwanda ubajijwe.

Ikibazo gikomeye muri ibi bivugwa, ni ukumenya uko ubutegetsi buzahinduka, abanyarwanda bakongera gusubizwa uburenganzira bwabo. Abanyarwanda baribaza niba ubutegetsi bwa Kagame buzavaho mu mahoro cyangwa hazagomba indi ntambara.

Mbere yo gusuzuma iyi ngingo ni ngombwa ko twumvikana ko, uko byagenda kose, ingoma ya Kagame igomba kurangira, akava mu nzira, akava ku butegetsi. Yavaho ku buryo busanzwe, cyangwa hagombye ingufu ngo ave ku butegetsi, ni ngombwa kwiyumvisha ko ibi bizabaho. Abarota bifuza ko yagumaho ni ukwirema agatima, cyangwa se gusunika iminsi mu bitekerezo n’ibyifuzo.

Tugerageze gutekereza uko kuzavaho bizagenda.

Ubwoba Kagame yateye mu Banyarwanda, ubugome abakorera, inzangano abashoramo, kugira ngo batumvikana bakaba bagira aho bahurira bakaganira, ibi byose bituma abanyarwanda bagira ubwoba iyo batekereje uko iyi ngoma ya Kagame izarangira. Bamwe baratekereza ko hazagomba intambara kugira ngo Kagame ave ku butegetsi, abandi bagahitamo kutabitekereza kugira ngo batiyongerera ubwoba.

Mu bashishikajwe n’uko yavaho si ko bimeze, kuko hari ibigenda bikorwa. Ingamba ziragenda zifatwa ndetse no guteganya ibizakorwa biragenda bitekerezwaho. Cyane cyane imiryango irengera uburenganzira bwa kiremwa muntu, amashyirahamwe, ukongeraho n’amashyaka akorera mu buhungiro, uyu mwaka ni cyo gitekerezo nyamukuru bafite. Gusa impaka ni yo zigitangira, kugira ngo hazamenyekane inzira izakoreshwa, hagati y’inzira y’amahoro n’inzira y’intambara. Impaka ni nyinshi rero hagati y’abifuza ko ibintu byahinduka u Rwanda rutongeye kunyura mu kaga k’intambara, ariko ikibazo cy’ingorabahizi kikaba uko iyo nzira y’amahoro izemerwa na Kagame n’agatsiko ke.

Si ngombwa kubyemeranywaho na Kagame, icya ngombwa ni ugukora ibyizweho bihagije kandi biboneye abanyarwanda benshi.

Koko biraruhije kuvana ku butegetsi umuntu wakoze amanyanga yose ngo abugereho, harimo kwigwandika agashyira uwo azakoreramo ngo akunde amenyere amwikingirije; gufunga abo yikanga bose kabone n’iyo baba bari mu Muryango we; kumara amafaranga yose y’igihugu agura abagomba kumwogeza ngo berekane ko ari Rudasimburwa; kuticara hamwe akirirwa agenda amahanga ashaka amaboko, ari na ko ahishira ibikorwa by’ubugome akorera abaturage yari ashinzwe kurinda…ariko byose bigira iherezo, akaba atangiye kubona ko abamurwanya batangiye kumwotsa igitutu. Ibi kandi birumvikana, kuko abo bamurwanya ni benshi, kuko na we yahejeje hanze benshi  cyane; kandi bakaba bafite n’uruvugiro ndetse n’ibikoresho byo kwifashisha mu gutangaza ibitagenda mu gihugu. Muri iki gihe Kagame arakora nk’umuntu uri ku gikonkwane, aho agomba kugenda asibanganya ibirego by’abamurwanya. Gusa ibi bikaba bimeze nka cya gitekerezo cya wa mugabo washatse ko ibirenge bigaragara mu buhinge bwe byasibangana, maze agatangira kugenda abisibisha kuzuza imyobo akoresheje ibirenge bye. Byarangiye abonye ko bidashoboka, ko uko yasibaga imyobo y’ibirenge bya mbere, yahitaga asigamo ibindi bishyashya gutyo gutyo… Ni ko bimereye Kagame n’ubutegetsi bwe, aho bahanganye n’abanyarwanda benshi babarizwa ku migabane yose y’Isi kandi badahwema kugaragaza ubugizi bwa nabi bw’ingoma ye.

Hifashishijwe ibirimo kugenda bigerwaho, abarwanya ubutegetsi bari bakwiye gutangira kumvikana vuba ku inzira bazanyuramo, yaba iy’amahoro cyangwa iy’intambara. Kugeza ubu nta wakwihandagaza ngo avuge ko amahitamo yo kumuvana ku butegetsi ari aya n’aya. Izi nzira zombi zigomba gusuzumwa, hakaboneka izatsinda, biturutse ko izaba idatwara byinshi, haba ku bantu no ku bintu, ariko cyane cyane ku bantu. Icyifuzo ni uko byakabaye mu mahoro.

Kugeza ubu abantu benshi, bakurikije uko bazi Kagame, baremeza ko bitashoboka ko atanga ubutegetsi atanyuze mu ntambara. Aba rero bakabona ko intambara izaba ngombwa. Ku rundi ruhande ariko, hari abandi bumva kumuvana ku butegetsi byakorwa ku buryo butamennye amaraso, bityo hagashyirwa imbere ibikorwa bigamburuza ubutegetsi bwe, bibwambika ubusa, haba mu rwego rwa dipolomasi no ku rwego rw’ikoranabuhanga. Ibyo aba bavuga, kubera umwihariko wabyo, nta wabitangaza mu itangazamakuru, ariko birahari kandi birashoboka, igisigaye ni ukuzabyumvikanaho. Dushatse twanahinira aha ibitekerezo kuri izi nzira, ahubwo tugasangira ibitekerezo biri muri ibi bibazo.

Dore bimwe mu bibazo umunyarwanda ukurikira politiki y’u Rwanda yibaza:

1- Ese Kagame ashobora kwemera imishyikirano, yayemera bigenze bite? Ese abavuga ko arwaye indwara yo kwikunda no kwitonesha, bavuga ukuri?

2- Ese Kagame koko yaba ashaka kwiyimika nk’umwami, nk’uko yabivuze igihe  yemeraga ko yatowe, avuga ko FPR yari ikwiye kureba uko yareka kumusiragiza mu kwiyamamaza no kwitoresha, ngo bikagira ukundi byakorwa?

3- Ese Opozisiyo nyarwanda izagira ubwo ishyira hamwe maze irwanye Kigali ifatanya muri byose?

4- Ese birashoboka ko abasirikari ba Kagame bamutera umugongo kubera ko yabahemukiye bamaze kumugeza ku butegetsi?

5- Ese birashoboka ko abaturage umunsi umwe bazivumbura bakerekana ko barambiwe ubutegetsi bubabuza kwisanzura?

6- Ese, kubera ko Kagame yicaje ku dutebe abamugejeje ku butegetsi, birashoboka ko na bo bamunyura inyuma bakamugambanira ku baturage?

7-Ese birashoboka ko Kagame abaturage bamuhagurukanye yagerageza kubasaba imbabazi?

8-Ese birashoboka ko ibikomerezwa byamushyize ku butegetsi byaba bitangiye kumurambirwa, kubera ko yabigejeje aho byifuzaga kugera, kandi bikaba binabona ko azabibera umutwaro uremereye?

9- Ese Kagame mu ngendo ze, yaba anareba aho ashobora guhungira? Ese azahungana n’umuryango we?

10- Ese ubutegetsi mu Rwanda buzahinduka nyuma y’imyaka 2, 5, 7, 10 no kujyana hejuru?

Ibi bibazo biradufasha kumenya aho umuntu yahera atekereza impinduka tugamije, tukayikora tutirengagiza ibyo yakwangiza n’ibyo yakiza; ari na ko dutekereza abanyarwanda bari imbere mu gihugu, bityo tugahitamo kandi tugashyira ahagaragara inzira yerekana ko ibikira biruta ibyakwangirika , ikaba ari yo ifatwa.

Mukomeze kugira Umwaka Mushya muhire.