Partager/Share/Sangiza

14/12/2017, Ubwanditsi

Ambasaderi Jean Marie Vianney Ndagijimana ni umwe mu bazi neza umuzi w’ikibazo kiri hagati y’ubutegetsi bwa P.Kagame n’igihugu cy’Ubufaransa. Mbere ya Jenoside yari ahagarariye u Rwanda i Paris. Jenoside itangiye yabaye mu ba mbere bayamaganye. Byatumye abari ku butegetsi bamusezerera. Yavuganaga n’impande zombi zari zishyamiranye (abari ku butegetsi mu Rwanda n’abashakaga ku bujyaho muri 94) ku buryo azi neza imterere y’amakimbirane yabo ndetse hejuru y’ibyo akanamenya n’inkomoko y’umwuka mubi hagati ya Jenerali P.Kagame n’igihugu cy’Ubufaransa. Arabisobanura, akanerekana icyari gikwiye gukorwa ngo ayo makimbirane arangire burundu. Ni mu kiganiro yagiranye na Serge Ndayizeye, umunyamakuru kuri Radiyo Itahuka. Arabisobanura muri iki kiganiro kiri munsi hano: