Partager/Share/Sangiza

13/11/2017, Jean-Claude Mulindahabi

Abantu bamwe bibwiraga ko gushinja umuryango wa Rwigara kunyereza imisoro byagiye nk’uko byaje. Nyamara nk’uko bigaragara, inzira y’umusaraba irakomeje. Ku muntu ushaka gusobanukirwa neza ikibazo cy’uyu muryango, yasoma inkuru yanditswe na Emmanuel Senga tariki ya 21 Nzeli 2017, aho yayihaye umutwe ugira uti: « Abantu baribaza aho guhangana hagati ya P.Kagame n’umuryango wa Rwigara bizagarukira. »

Nk’uko byumvikanye kuri Radiyo Ijwi ry’Amarika (VOA), abategetsi b’u Rwanda bagiye guteza cyamunara imitungo y’umuryango wa Rwigara. Abo bategetsi baravuga ko ngo bitewe n’imisoro itarishyuwe mu bucuruzi bwakozwe n’uwo muryango. Iki kirego, umukuru w’igihugu Jenerali Paul Kagame yagikomojeho tariki 31 Kanama 2017 ubwo yari mu Ntekonshingamategako ndetse hashize iminsi batatu bo muri uyu muryango (Diane, murumuna we Anne na mama wabo Adeline Rwigara batawe muri yombi bashinjwa ibirego binyuranye birimo n’icyo cy’inyerezwa ry’imisoro (icyo gihe ngo bashinjwaga kunyereza miliyari 6), ariko bagejejwe imbere y’urukiko icyo kirego cyijyanye n’imisoro ntibakiregwa. Muri iyi minsi minsi icyo kirego kiragarutse nk’uko mushosbora kubyumva birambuye muri iyi nkuru, ngo bararegwa asaga miliyari eshatu.