Partager/Share/Sangiza

24/09/2017, Ubwanditsi

Diane, Anne n’umubyeyi wabo Adeline Rwigara bashorewe na polisi

Muri iki gitondo ni bwo inkuru isakaye ko noneho abo mu muryango wa nyakwigendera Assinapol Rwigara, hejuru y’ibyaha bari basanzwe baregwa, Polisi ibongereyeho n’icyaha cyo guhungabanya umutekano w’igihugu, ikaba ibafunze ku buryo bweruye. Abo ni Diane Rwigara, Anne Rwigara, n’umubyeyi wabo Adeline Rwigara.

Hari hashize iminsi mike Diane Shima Rwigara, ubwo ku itariki ya 19/09/2017 abashije kuvugana n’umunyamakuru Etienne Karekezi wa Radio Ijwi ry’Amerika (VOA), amusobanurira ko babatwaraga buri munsi ari abapolisi hagatia ya 30 na 50. Diane Rwigara ngo bamushinjaga ko yaba yarakoresheje imikono y’abantu bapfuye, ariko ngo bageze aho barabihindura bavuga ko ari imikono y’abantu batabayeho. Kuri icyo kirego bongeyeho kuba yarashinze umuryango (mouvement) yise « Mouvement pour le Salut du Peuple » Itabaza, ngo polisi yo yamushinje ko uwo muryango ari nk’ishyaka. Ikindi kirego kuri Diane Rwigara n’ibyo yagiye avugira mu itangazamakuru ngo babifata nk’ibyari bigamije kugumura abaturage.

Diane Rwigara yatangarije Ijwi ry’Amerika ko kugeza tariki ya 19/09/2017 bamaze ibyumweru bitatu bajya kuri CID, urebye nta kintu kigaragara bashinjaga murumuna we Anne Rwigara. Ngo ibintu babashinjaga ni ibintu bidafatika kandi bihindagurika umunsi ku wundi ngo kuko Anne bari babanje kumushinja ibarwa yandikiye « Jeune Afrique » nyuma ngo ntibagira ikindi bamushinja kigaragara. Na ho umubyeyi wabo Anne Rwigara ngo icyo bamubwiye bamushinja ni ubutumwa basanze muri telefoni ye, polisi ikavuga ko ubwo butumwa butavuga neza ubutegetsi bw’u Rwanda.

Diane Rwigara yabwiye VOA ko izo nzego z’ubutegetsi ziri kubahimbira ibyaha kandi akaba yaramenye ko hari abantu bari guhamagara kuri CID babasaba kumushinja. Yongeraho ko mu Rwanda rw’iki gihe atizeye ko bashobora kurenganurwa kuko bwigenge urwego rw’ubucamanza rufite, agasobanura ko mu gihugu inzego zose zubakiye ku ishyaka FPR riri ku butegetsi.

Abo mu muryango wa nyakwigendera Assinapol Rwigara batangiye gukurikiranwa kuva ahagana ku itariki ya 28 Kanama 2017.  Mushobora kubona inkuru zinyuranye kuri lecpinfo.com zigaragaza uko bagiye basiragizwa mu bushinjacyaha mu gihe kirenga cy’ibyumweru bine. Aho Diane Rwigara asobanura ko mu minsi ya mbere bashoboraga kumara umunsi wose ntacyo bariye tacyo banyweye, bari mu mapingu bicaye hasi ku isima. Polisi y’u Rwanda yanashinje uyu muryango kunyereza imisoro. Ibi byose, abo muri uyu muryango barabihakana.

Kuri iyi tariki ya 24 Nzeli 2017, bafunzwe ku buryo bweruye. Ku byaha baregwaga, Polisi yongeye icyaha gishya gifite uburemere. Yavuze ko ibashinja guhungabanya umutekano w’igihugu. Diane Rwigara nk’uko mubyumva munsi hano, uko yaramaze iminsi ine abitangaje yavugaga ko ibyaha babashinja ngo byahindukaga umunsi ku wundi. Ni ko byabagendekeye muri iyi week-end ubwo bafungwaga muri « statio » ya Polisi ya Remera.

Ikiganiro kuri VOA, aho Diane Rwigara aherutse gutangarizamo ko bari kubahimbira ibyaha: