Partager/Share/Sangiza

17/01/2019, ubwanditsi

Col Patrick Karegeya

Tariki ya 16 Mutarama 2019 muri Afurika y’Epfo, mu rukiko, bimwe mu byavuye mu iperereza ku iyicwa rya Col Patrick Karegeya byatangiye kugaragazwa  kandi n’ibindi biteganyijwe gushyirwa ahabona mu minsi igiye gukurikiraho. Col Patrick Karegeya yahotorewe muri hotel Michelangelo i Johanesbourg muri Afurika y’Epfo hagati y’amasaha ya nyuma y’umwaka w’2013 n’amasaha ya mbere y’umwaka w’2014. Col Patrick Karegeya yabaye umuyobozi mukuru w’iperereza ry’u Rwanda (mu rwego rwo hanze) ku butegetsi bwa FPR. Nyuma yaje guhunga ubwo butegetsi, atangaza ko bashakaga kumuvutsa ubuzima. Yari yarahungiye muri Afurika y’Epfo mu w’2007.

Muri iyi minsi, ababasha kugera i Johanesbourg mu rukiko, bari gukurikirana ibyavuye mu iperereza kuri iryo hotorwa. Umwe mu babikurikiranira hafi ni Serge Ndayizeye, umunyamakuru akaba n’umuyobozi wa Radiyo Itahuka. Munsi hano, mushobora kumva uko Serge Ndayizeye asobanura ibyavugiwe mu rukiko ku munsi wa mbere, mu kiganiro yagiranye na Jean Paul Turayishimye.