Partager/Share/Sangiza

Tariki 30/08/2017, Jean-Claude Mulindahabi

Yatunguranye kuko ntiyarazwi cyane muri politiki. Dr Edouard Ngirente niwe wagizwe Ministiri w’Intebe kuri uyu wa gatatu tariki ya 30 Kanama 2017. Atangiranye na manda ya gatatu ya Jenerali Paul Kagame Perezida w’u Rwanda uri ku butegetsi kuva mu w’2000.

Dr Edouard Ngirente ni muntu ki?

Nk’uko ikinyamakuru « Igihe » kibisobanura: « Dr Ngirente Edouard yavukiye ahitwa Mbirima na Matovu mu Kagari ka Mbilima mu Murenge wa Coko ho mu Karere ka Gakenke mu Ntara y’Amajyaruguru mu 1973. Amashuri abanza yayize mu Ishuri ribanza ryo ku Rwahi, ayisumbuye ayakomereza muri Groupe Scolaire de la Salle ahahoze ari muri Byumba.

Dr Ngirente ufite imyaka 44 yize Ubukungu muri Kaminuza y’u Rwanda, ni umwe mu babaye abanyeshuri bayo ba mbere nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Arangije amasomo yakomeje gukora muri ‘agronomie’ mu yahoze ari Kaminuza Nkuru y’u Rwanda i Butare aho yanigishaga. Icyo gihe yari n’umukozi wa Kaminuza mu mushinga wari ushinzwe ibijyanye no kugenzura izamuka ry’ibiciro ku masoko.

Afite impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya Kaminuza mu Ibarurishamibare n’ibijyanye n’Imari yakuye muri Université catholique de Louvain yo mu Bubiligi.

Yabaye Umuyobozi w’Igenamigambi muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi mbere yo kugirwa Umujyanama mu by’Ubukungu muri MINECOFIN, maze inama y’abaminisitiri yateranye ku wa 30 Werurwe 2011 muri Village Urugwiro iyobowe na Perezida Kagame, imwemerera guhagarika akazi mu gihe kitazwi.

Dr Ngirente ni inzobere mu by’ubukungu, kuva mu 2014 yabaye Umujyanama w’Umuyobozi Mukuru wa Banki y’isi i Washington muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Mu mwaka ushize yagizwe Umujyanama Mukuru mu by’Ubukungu mu buyobozi bukuru bwa Banki y’isi uhagarariye ibihugu 22 birimo n’u Rwanda.

Ese Dr Edouard Ngirente azanye karusho ki?

Dr Ngirente azwi nk’umuhanga mu kazi gasanzwe mu « bureau ». Nta bitekerezo bye bizwi mu ruhamye muri politiki, nta nubwo yigeze abigaragaza mu nyandiko ngo zitangazwe. Biragoye kumenya niba hari icyo azarusha uwo asimbuye. Nyuma ya jenoside, uretse Faustin Twagiramungu, abandi ba Minisitiri b’Intebe bakurikiyeho bose (Pierre Célestin Rwigema, Bernard Makuza, Pierre Damien Habumuremyi, na Anastase Makuza) bagaragaje gutwarira iyo rigoramiye. Ku bijyanye na Dr Ngirente, umuntu yakwibaza niba uyu mugabo utari warigeze agaragaza ibitekerezo mu ruhame muri politiki, niba hari icyo azarusha abo bane bamubanjirije. P.Kagame ashyiraho uwo abona uzerekeza iyo arebye. Dr Ngirente, azabasha kubura amaso, arebe n’ibibazo by’akarengane k’abaturage? Nabasha se no kubibona, azatinyuka kugira icyo akora. Baca umugani ngo « ntawuvuma iritararenga »; ariko bakanongeraho ngo « ibijya gushya birashyuha ».

Dr Ngirente afite umugore n’abana babiri.