Partager/Share/Sangiza

8/3/2018, Emmanuel Senga

@sebusenga

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa NEC, Charles Munyaneza

Rwanda: Gahunda y’itegurwa ry’Amatora y’Abadepite irakomeje

Aucun texte alternatif disponible.
 Nk’uko bigaragara kuri iyi ngengabihe ya Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, Prof. Kalisa Mbanda yongeye gushukisha abanyarwanda ingirwagahunda ngo y’amatora y’abadepite. Abadepite se batorwa na nde, batorwa bahagarariye nde? Amatora y’abadepite na yo ari mu bigaragaza amanyanga ayobora kiriya gihugu cy’u Rwanda. Ni ho habera uburiganya bwo mu rwego rwo hejuru, ariko byose bigenzurwa na FPR na DMI.
Ubusanzwe twumvikane ko nta matora y’abadepite, ndetse n’ayandi aba muri kiriya gihugu. Yaba amatora ya Perezida, ay’abadepite, ayo mu nzego z’ibanze…hose hose uzatorwa aba yarateganyijwe rugikubita.
Mbere na mbere FPR yifata nk’aho ari yo shyaka ryonyine mu gihugu, ahasigaye ikagenera abandi abashobora gutoranywamo abo batsindira inyito yo gutorwa. Ariko FPR, mu by’ukuri si ryo shyaka riruta ayandi, ikibazo ni uko nta mashyaka afite uburenganzira bwo kuba mu Rwanda, ibishushanyo by’amashyaka bihari: PSD, PL, n’ayandi uko akurikirana ntabaho. Ikiriho ni abantu bumvikanye kugira ngo bajye basimburana mu Nteko, muri za Minisiteri ndetse no muri za Ambasade, hitwajwe bwa bwumvikane bwo kugabana ubutegetsi kandi FPR yabahaye umugisha. Ibi byarangiye kera, kuva amasezerano y’Arusha yashyirwa mu kabati. Igisigaye gikora mu Rwanda ni ikinyoma cyo kubeshya abadashobora gukurikira, ko hari amashyaka ahuriye muri Guverinoma, mu Nteko n’ahandi. Abo mubona bose biyitirira amashyaka, ni ko bose bari muri FPR ku ngufu, ahasigaye bakabeshya abaturage n’amahanga ko mu Rwanda bafite amashyaka abangikanye n’iriri ku butegetsi. Niba rihaba se ko nta na rimwe ryemerewe gutanga umukandida ku rwego rwa Perezida, ko nta rishobora gukoresha mitingi bataryeretse aho riyikorera n’igihe ikorerwa n’igihe imara, kandi ikagenzurwa na DMI?
Niba hari amashyaka koko mu Rwanda, ko abayahagarariye batari bagaragaza gahunda zabo ngo bazigeze no ku baturage, ni biba ngombwa umukuru w’ishyaka ajye kuri televiziyo azumvishe abaturage? Bose ngo bagomba gushyigikira gahunda za Leta, iyoborwa n’Ishyaka rimwe FPR. N’iki kibuze ngo mu Rwanda bemere ko ruyoborwa n’ishyaka  rimwe, ari ryo Leta (Parti-Etat) ryitwa FPR, nk’uko mu gihe cyashize hafi Afurika yose yagenderaga ku ishyaka rimwe? None Kagame ntibamukorera animasiyo nk’iyakorerwaga Habyarimana? Yenda igisobanuro ni uko ho ngo byitwa morali?
Muri 2016, harangiye ikinamico rya Perezida wa Repubulika, none hagiyeho irinda ry’amatora y’abadepite. Aha ni ho ibintu bisekereza: Ubundi iyo hari ikinamico, uwayiteguye arishyuza, abashaka kuyireba bakariha, ahasigaye bakabona ibikino bakishima. Mu ikinamico y’amatora yo mu Rwanda si ko bigenda. Uwayiteguye ni we utanga amafaranga, kugira ngo byose bitegurwe, abaturage bakajyanwa kuyireba barakaye, kubera ko itabashimishije, ndetse abagize ibyago bakaba banabifungirwa, ahasigaye isanduku ya Leta ikayabazwa ngo irimo gutegura amatora. Amatora ki igihe ibizavamo, nk’uko Kagame abivuga, biba bizwi.
Kugeza ubu ni nde utazi uzaba Depite? Ubu FPR irimo gutegura uko izashyira mu myanya abazitwa abadepite, uhereye ku bagore ubu barushanwa kwegera ibikomerezwa bya FPR, babagusha neza ku buryo bwose ngo bakomeze cyangwa binjizwe mu Nteko. Abazahagararira urubyiruko, ababana n’ubumuga bose barateganyijwe, muri Nzeri bizaba ari ukurangiza umuhango gusa.
Abatabimenya bakunda guta igihe ngo ngaha « ishyaka » ryabo rizabona intebe mu Nteko, ugasanga bamwe barikokora bagatanga n’amafaranga ngo barashyigikira ishyaka ryabo, bamaze kubeshywa ko uzatanga menshi ari we ufite amahirwe yo kubona umwanya w’umudepite. Bya he byo kajya. Igikunze kuba ni uko yenda FPR igira gutya igahitamo umwe muri abo biyita ko bafite ishyaka, ikamuha iyo tike, abandi bose basigaye bakimyiza imoso. Kabone n’iyo baba baratanze  angana iki? Muzaba mubirebera kuri ririya shyaka rya Habineza Green Party, ni ko bizagenda.
Tugarutse kuri iriya ngengabihe y’amatora, dusanga na yo ari ikinamico. Gutegura abazayobora amatora, gutanga amasomo mboneragihugu, gutanga kandidatire… ibi byose ni ukugira ngo Komisiyo y’amatora ibone ibyo ikora, kandi ibashe no kurangaza abanyarwanda n’amahanga. Igikorwa cyo kohereza abantu mu Nteko gikorerwa mu Bunyamabanga bwa FPR no mu masalo y’abakada bakomeye ba FPR, ibindi ni ukurangaza gusa. Kurangaza abanyarwanda babiciyemo ingengabihe zishekeje, aho usanga ngo gukusanya imari y’amatora bigenerwa iminsi 427 na ho gutanga inyigisho mboneragihugu byo bikamara iminsi 337. Ni igihe gikabije kuba kirekire ku bintu biba byararangiye!
Ariko nibagirire vuba abanyarwanda bagatoye, babanike ku zuba ngo barareba aho biyamamaza cyangwa bagiye gutora, ahasigaye ikinamico ibe irarangiye, ubuzima bukomeze nk’aho nta cyabaye. Ariko rero mu maso y’abaterankunga n’indorerezi hazaba harabaye amatora y’abadepite, nk’uko aho demokarasi iba bikorwa. U Rwanda ruzaba rurangije kwiyerekana nk’urugendera ku mategeko kugeza igihe abanyarwanda ubwabo bazateganya uko bazihindurira ibintu.
Ubuhamya bwa Depite Enoch Kabera ku migendekere y’amatora mu Rwanda: